00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera: Abakora muri Postes De Santé zubatse ku mipaka barataka kutishyurwa

Yanditswe na Ndikumwenayo Thierry
Kuya 21 Ukwakira 2022 saa 09:04
Yasuwe :

Bamwe mu bakora muri Postes De Santé zubatse ku mupaka mu karere ka Burera bavuga ko bamaze igihe kinini batishyurwa, bikaba byaratumye hari abareka akazi.

Mu bavuga ko bambuwe harimo abayacungiraga umutekano, abakora amasuku n’ababitsi.

Uku kutishyurwa bavuga ko bifite ingaruka zikomeye ku buzima bwabo, kuko ariho bakura amikoro atunga imyiryango yabo. Kuri bamwe batangiye kuva mu kazi kuko ngo badafite icyizere cyo kuzishyurwa.

Hashakimana Emmanuel wakoraga nk’umurinzi yavuze ko yatangiye ahembwa neza amezi atanu yikurikiranya ariko nyuma y’aho biza guhinduka. Kuri ubu bamufitiye ibirarane by’amezi agera muri ane.

Yasobanuye agira ati “Gitifu namugezeho mbura igisubizo, yewe no ku karere nagezeyo. Abandi bahinze ibishyimbo ariko twe amasinde yararaye habaye inzuri z’abandi! Turara amajoro ariko kurya ni ikibazo, njye nahisemo kugahagarika kuko nta kintu kanyinjiriza mu rugo.”

Nsanzimana Charles ukorere Poste de santé ya Karombero mu murenge wa Kagogo, yavuze kuva muri Kamena 2022 atarahembwa.

Ati “Dufite abana bakeneye kwiga ndetse no kurya. Ababitsi n’abakora amasuku bose duhuje ikibazo turi mu gihirahiro kuko ntabwo tuzi abo dukorera. Turabasaba ko mwadukorera ubuvugizi tukabona udufaranga twacu!”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagogo Mwambutsa Aman Wilson, yemeza ko iki kibazo gihari gusa ngo ababitsi bo barishyuwe.

Ati “Babanje guhemba amafaranga yari yoherejwe n’akarere ariko aza kurangira. Iki kibazo twakivuganye n’akarere twumvikana ko izi Postes de Sante bagiye kuziharira ibugo nderabuzuma akaba aribyo byaka amafaranga. Ziriya Postes de Sante nta ngengo y’imari zigira, gusa igihari ni uko zeguriwe ibigo nderabuzima byo byajya bihemba aba bazamu, akarere kabishyura bakisubiza aya mafaranga.”

Meya w’akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal; yabwiye IGIHE ko amafaranga yo guhemba aba bakozi akarere kamaze kuyohereza ku bigo nderabuzima bityo bagiye guhita bishyurwa.

Postes de santé zubatswe hagamijwe gufasha abaturage kubona serivisi z’ubuzima hafi. Nko muri Burera ho byari mu rwego rwo kugabanya umubare w’abahoraga bambuka bajya kwivuza muri Uganda, kuko ibigo nderabuzima biri kure yabo.

Abakora kuri aya mavuriro basaba ko hashyirwaho uburyo butuma bishyurirwa igihe
Yaretse aka kazi kubera amezi amaze menshi atishyurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .