Burera: Abahoze ari abayobozi ba Sacco bigurije miliyoni 52 Frw kuri konti z’abaturage

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 11 Nzeri 2019 saa 09:51
Yasuwe :
0 0

Abaturage 32 bo mu Murenge wa Gitovu mu Karere ka Burera, baheze mu mayira abiri nyuma yo gusanga baranditsweho inguzanyo z’umurengera byitwa ko bafashe muri Sacco y’uyu murenge, nyamara bo batazi imvano yazo.

Aba baturage bavuga ko konti zabo zakoreshejwe n’abari abayobozi ba Sacco Gitovu bakazigurizaho miliyoni 52 Frw mu buriganya, ubu baremerewe no kuzishyura ku buryo igihe cyose imitungo yabo ishobora gutezwa cyamunara.

Hagati ya 2015 na 2016 nibwo bigaragara ko aya mafaranga yasohotse muri Sacco Gitovu nk’inguzanyo anyuze kuri konti z’abaturage, bagasinyirwa ko bayahawe nyamara ntayo batse. Abandi ngo batunguwe no kujya gufata inguzanyo basinyiye bakabwirwa ko yasohotse ahubwo bagasanga n’umubare w’ayo bagujije wariyongereye.

Bamwe muri aba baturage bavuga ko iki kibazo cyabagejeje no mu nkiko, bagasaba ko barenganurwa.

Umwe muri aba baturage witwa Akamuntu Verdiane yagize ati “Nari mfite agatabo nabikirizagaho muri iyi Sacco, umuhungu wanjye aza kugatwara agasabwe n’uwari ushinzwe inguzanyo, nyuma aza kumuhamagara ngo aze asinye nza kumva ngo natse inguzanyo ya miliyoni ebyiri kandi ntayo nagujije, ari ubutekamutwe. Ni ukuri mudutabarize kuko ubu twarezwe mu nkiko ngo twishyure ayo tutariye kandi turengana.”

Habumuremyi Godefroid we yunzemo ati “Iki kibazo kitugeze kure ku buryo twanarezwe, ni ukuri njye ntayo nzishyura kuko ntayo nariye, ahubwo abariganya bakoze ibi nibo dusaba ko bakurikiranwa.”

“Ubu mfite ideni rya miliyoni 1.8 Frw kandi ntayo natse ahubwo bankoreye ifishi igaragaza ko nayatse nk’inguzanyo ndetse baranansinyira, hari n’abandi bakaga nk’ibihumbi 200 Frw baratanze ibyangombwa by’ubutaka nyuma bagasanga banditsweho miliyoni ebyiri, rwose mutuvugire kuko Sacco ishobora kuzateza ibyacu turengana, ubu ntanaho twemerewe kwaka inguzanyo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Jabo Pul, avuga ko bafatanije n’Ubugenzacyaha bari gusuzuma imiterere y’iki kibazo.

Ati “Icyatugaragariye ni uko hari impapuro zahimbwe n’abari bahagarariye iyo Sacco, hari n’ahandi ubona abaturage barahenzwe ubwenge bagasinyira amafaranga bagujije bakabwirwa ko bazayahabwa ariko ntibayabone, bigaragara ko agiye mu rukiko yatsindwa kandi yararimanganyijwe.”

“Twebwe nk’ubuyobozi dufanije na RIB n’izindi nzego dukurikirana niba koko ayo marimanganya yarabaye hari n’ibimenyetso, icyo gihe tujya ku ruhande rw’umuturage tukamurenganura.”

Kugeza ubu hari amwe mu mazina agarukwaho y’abahoze ari abakozi ba Sacco Gitovu, bashyirwa mu majwi n’aba baturage bavuga ko aribo bagize uruhare mu inyerezwa ry’aya mafaranga bakoresheje uburiganya.

Mu batungwa agatoki harimo Twizeyimana Emmanuel wari ushinzwe iby’inguzanyo hamwe n’abandi bari abacungamutungo ba Sacco Gitovu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza