00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera: Abahinzi barenga 290 bigishijwe uko bashobora gukuba umusaruro wabo gatatu

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 21 August 2024 saa 10:21
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, RAB, gifatanyije n’ihuriro ry’urubyiruko rwize ubuhinzi rugahugurirwa muri Israel, HoReCo, batanze amahugurwa ku bahinzi n’abakoresha amazi 291 bakorera mu bishanga byatunganyijwe na Leta, bahiga gukuba umusaruro gatatu.

Mu mahugurwa y’ukwezi yahawe abo bahinzi bo mu makoperative atandukanye, yibanze ku gukora ubuhinzi bunoze, imicungire y’amakoperative, gukora ifumbire y’imborera, kwita ku butaka no kubutunganya neza.

Bamwe mu bahinzi bakorera ubuhinzi bwabo mu Bishanga bya Kamiranzovu na Nyirabirandi mu Karere ka Burera, bemeza ko kuva batangira kwegerwa bakigishwa ubuhinzi buteye imbere, umusaruro wagiye wiyongera kandi ko nta kabuza biteguye kuzawukuba gatatu kuko bagikomeje kongera ubumenyi ndetse babusangiza na bagenzi babo.

Babihera nko kuba mbere barabonaga umusaruro utarengeje toni 12 z’ibirayi kuri hegitari ubu bakaba bageza kuri toni 20 kandi ko bafite intego yo kuwugeza kuri toni 40 kuri hegitari uko ubumenyi mu buhinzi buzakomeza kwiyongera ndetse no kwegerezwa imbuto ijyanye n’igihe bagasezerera iza gakondo zishaje.

Nyirakaje Alphonsine ni umwe muri bo, yagize ati "Twize kubungabunga ubutaka no guhinga kijyambere, kugira ngo umusaruro wacu tuwongere ndetse twirinde uwangirikaga, ni ubumenyi bwari kukenewe kuko ubundi twezaga toni 12 kuri hegitari ariko urugendo turimo tuzageza kuri toni 40. Ubumenyi twahawe tugiye kubusangiza abo muri koperative tumenye uko tugomba kongera umusaruro ndetse n’icyatuma ugabanyuka tucyirinde mbere kuko dufite ubumenyi."

Ndabamenye Emmanuel na we yagize ati "Mbere twahingaga mu kajagari tukavangavanga imyaka ugafata ibirayi ukabivanga n’ibishyimbo noneho kimwe kikabera ikindi icyonnyi kuko ifumbire uba warateje yajyanwaga n’ikindi, ubu tuzi guhinga kijyambere. Tugiye gusangiza ubu bumenyi tube umusemburo mu bandi bahinzi bamenye uburyo bwo kwita ku buhinzi kandi turizera ko umusaruro uzarenga toni 40 kuri hegitari."

Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya HoReCo, yatanze aya mahugurwa, Iyamuremye Jacques Dowson, yavuze ko bazakomeza kongerera abo bahinzi ubumenyi akabasaba ko ubumenyi bahabwa babugeza ku bandi kugira ngo umusaruro wiyongere.

Yagize ati "Kongera ubumenyi ni uguhozaho ariko bano twabahuguye ku buryo bw’imihingire inoze kandi yubahirije amabwiriza agenga ubuhinzi, ikoreshwa ry’ifumbire kugira ngo tubone umusaruro uhagije kandi ukwiye."

"Aba twahuguye ni abagoronome bashyashya twaremye, tubatumye rero guhugura abandi bahinzi no gufatanya natwe kugira ngo ubumenyi bugere kuri benshi, turagira ngo uru rugendo turugendanemo tubone umusaruro uhagije kandi tuzakomeza gutanga ubumenyi ku bandi bahinzi."

Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imari ubukungu n’iterambere, Nshimiyimana Jean Baptiste, yasabye abahinzi guhinga kijyambere bubahiriza inama bahabwa kugira ngo bongere umusaruro kandi ko bazakomeza kubaba hafi.

Yagize ati "Icyo dushyize imbere ni ukongera umusaruro ku buryo uwo twabonye mu bihe byashize uzikuba kabiri karenga, turabasaba guhinga kijyambere, gukoresha imbuto y’indobanure n’ifumbire ihagije ariko bakita no ku bihingwa byabo babirinda isuri n’ibyonnyi ariko no guhinga ubutaka bwose bwagenewe guhingwa."

Mu gihembwe cy’ihinga 2025 A mu Karere ka Burera bateganya guhinga hegitari 8000 z’ingano, ibihumbi 24 z’ibishyimbo, ibihumbi 14,5 z’ibirayi na hegitari ibihumbi 24 z’ibigori kandi bateganya kuzakuba kabiri buri musaruro wabonekaga kuri hegitari.

Abahinzi barenga 290 bigishijwe uko bashobora gukuba umusaruro wabo gatatu
Abahinzi bahize abandi mu masomo bagenewe ishimwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .