00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bumbogo: Baratabaza kubera umugore bise ‘Debande’ ubamariye amatungo

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 29 Nzeri 2022 saa 10:35
Yasuwe :

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo, bavuga ko babangamiwe n’imyitwarire y’umugore wiyise Debande, utwara itungo ryose asanze iruhande rw’umurima we.

Debande aba baturage bagarukaho ubusanzwe ngo yitwa Kantarama Judith. Bavuga ko buri gihe iyo afashe itungo riri hafi y’umurima we aritwara mu rugo iwe, akavuga ko ryamwoneye.

Bamwe mu baturage bagabiriye na TV1, bavuze ko uyu mugore iyo asanze itungo ririsha iruhande y’umurima we cyangwa mu murima ahita arishyira mu modoka ye akaritwara.

Hari uwagize ati “ Bamwita Debande, n’ubu tuzi amatungo y’ab’i Bumbogo yagiye yaka abantu bo muri izi ngo zose. Yarenganije abantu benshi cyane bamwe ntibanavuga barabyihoreye kuko ntiwajya kumurega ngo bikunde unagiye kumurega ikibazo cyawe ntibacyumva.”

Undi ati “Afite imodoka ya Rava ashyira muri boot agakomeza . Arayajyana niba ari ukorora simbizi kuko sindumva umuturage n’umwe avuga ngo ihene yanjye yarayijyanye arayigarura.”

Undi mugabo yatwaye itungo yagize ati “Yigize icyihebe muri aka gace kandi iyo umubajije ngo ko unjyaniye itungo, yanakugonga.”

Umunyamakuru wa TV1 yagerageje kubaza uyu mugore ushinjwa impamvu atwara amatungo y’abaturage yose asanze hafi y’umurima yanga kugira icyo amusubiza ahubwo amasaba kujya kubibaza ku Murenge wa Bumbogo.

Umunyamabanga Nashingwabikorwa w’Umurenge wa Bumbogo, Nyamutera Innocent, yavuze ko imyitwarire y’uyu mugore izwi ndetse basabye abaturage bose yahohoteye kujya kumurega ku Rwego rw’Ubugenzacyaha RIB.

Ati “ Ni icyaha gufatira ibintu by’umuturage kandi nta burenganzira abifitiye. Nabagiriye inama yo kajya kuri RIB niba hari amatungo yabo yafatiriye bakamurega nk’umuntu wayafatiriye kandi atabifitiye ububasha.”

Abaturage bo muri aka gace bavuga ko ikibazo cyabo inzego zibishinzwe zagikurikirana.

Abaturage bavuga ko uyu mugore afite ibagiro, bagakeka ko amatungo yabo iyo ayatwaye ari ho ayajyana.

Uyu mugore ashinjwa n'abaturage kubatwarira amatungo
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Bumbogo bemeza ko babangamiwe n'umugore na Debande ubatwara amatungo yabo asanze hafi y'umurima we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .