Uyu mubyeyi yabyaye aba bana mu ijoro ryo kuri Noheli ku wa 25 Ukuboza 2022, bavukira mu Bitaro bya Kigali Byitiriwe Umwami Faisal.
Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru(RBA), rwatangaje ko Uwiragiye Marie Chantal yavuze ko yari yarivuje mu Nzego z’Ubuzima zitandukanye ariko biranga.
Uwiragiye wibarutse aba bana abazwe, avuga ko mbere yo kubabyara hari izindi nda eshanu zari zaravuyemo.
Uyu mubyeyi avuga ko bitewe n’igihe yari amaze yivuza byamumazeho amafaranga we n’umuryango we, agasaba ko yakunganirwa mu kwishyura ibi bitaro ndetse no kubona ikizatunga aba bana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!