Aba bana baburiwe irengero harimo uwigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye ufite imyaka 14 n’ufite imyaka 16 wiga mu mwaka wa gatatu.
Bose bigaga ku kigo kimwe cya GS Ntarama giherereye mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, bivugwa ko ngo bagiye mu gihe cy’amasaha y’akaruhuko ariko ntibagaruke mu ishuri.
Umubyeyi wa Umwiza Aime Louange w’imyaka 14, Muhimpundu Agnes yabwiye IGIHE ko aba bana bamaze iminsi ine babuze nubwo babishyikirije inzego zitandukanye ngo zikurikirane iby’iki kibazo.
Ati “Twabuze umwana w’imyaka 14, yagiye ku munsi wa mbere w’itangira ry’amashuri. Nyuma y’amasaha y’ikiruhuko ngo yagiye hanze y’ishuri ariko ntiyagaruka. Bakomeje gushakisha bagira ngo ni kwa kundi abanyeshuri bajya batoroka ikigo ariko birangira abuze.”
Yavuze ko guhera ku wa Mbere w’iki cyumweru abo bana b’abakobwa bataraboneka nubwo byashyikirijwe inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.
Ati “Kugeza aya masaha ntabwo turabona umwana ariko twamaze kubishyikiriza RIB na yo irimo gushakisha. Baracyakora iperereza kandi n’ubuyobozi bw’ishuri bwabidufashijemo.”
Muhimpundu yavuze ko bifuza gufashwa abana bakaboneka hakiri kare kugira bakomeze kwiga kandi n’ababyeyi babo batekane kuko bahangayikishijwe no kuba batazi aho abana baherereye.
Umuyobozi Mukuru wa GS Ntarama, Kayijamahe Evariste, yabwiye IGIHE ko aba bana bakimara kubura bagerageje kubashakisha ariko birangira batababonye bituma bitabaza ubuyobozi bw’urwego rw’ubugenzacyaha mu Murenge wa Ntarama.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko ikirego cyakiriwe kandi bakiri gushakisha aho aba bana baherereye.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!