Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Kamena 2022. Aba bagenagaciro babanje kunamira inzirakarengane zisaga 45 000 ziruhukuye mu Rwibutso rwa Nyamata, ndetse basobanurirwa ubugome bw’indengakamere Jenoside yakoranywe muri aka gace.
Iyi nzu yasaniwe umuryango wa Rwabusaza Jean Baptitse, gusa we ntiyabashije kugira amahirwe yo kuyibamo kuko yitabye Imana mu minsi ishize. Yashyikirijwe umugore n’abana be.
Umugore wa nyakwigendera Tuyishimire Gratiene, yabwiye IGIHE ko ashimishijwe n’iki gikorwa cy’urukundo yakorewe n’abagiraneza babatekereje.
Ati "Tukibyumva twumvaga ari nk’inzozi. Twabanje kugira ngo ni ba bandi bazaga bagapima bakigendera bikarangira, kuko hari abajyaga baza mbere bakaza bagapima bikarangirira aho, ariko ubwo aba bazaga bakatubwira ko bagiye gutangira kudusanira, twumvise bidushimishije."
Yakomeje ashimira abagize urugaga rw’abagenagaciro mu Rwanda rwabashije kubasanira iyi nzu yendaga kubagwaho.
Ati "Mboneyeho gushimira aba bagenagaciro babashije kutwubakira, ni ukuri Imana isubize aho bakuye kandi ikomeze kubongerera imbaraga ngo babashe no gufasha abandi bababaye."
Umunyamabanga Nshingwabikora w’Urugaga rw’abagenagaciro ku mutungo utimukanwa mu Rwanda, Ganza Patrick, yashimiye umuryango wa IBUKA mu Karere ka Bugesera wabafashije kubona uyu mugenerwabikorwa basaniye.
Yakomeje avuga ko nk’urugaga, buri mwaka mu kwifatanya n’Abanyarwanda mu Kwibuka, bagira igikorwa bategura ku bufatanye na IBUKA mu kuremera uwarokotse Jenoside.
Ati "Buri mwaka tugira igikorwa dukora mu rwego rwo gufasha abarokotse Jenoside. Umwaka ushize twari mu Karere ka Gicumbi, uyu munsi iki gikorwa twatekereje kugikorera muri aka Karere ka Bugesera, ubutaha tuzagera n’ahandi, hari abandi bagenerwabikorwa bababaye kurusha abandi. Iki gikorwa tuba twagikoze mu rwego rwo gufasha Leta mu kugaragariza abacitse ku icumu ko batari bonyine."
Umukozi ushinzwe imari n’abakozi mu Murenge wa Nyamata, Umurerwa Adeline, yashimiye urugaga rwabafashije gusanira umugenerwabikorwa warokotse Jenoside.
Yashimangiye ko nubwo mu ntangiriro z’iki gikorwa Rwabusaza yahise yitaba Imana, batacitse intege, ahubwo barushijeho gushyiramo imbaraga kugira ngo umuryango yari asize udasembera.
Yaboneyeho umwanya wo gusaba uyu muryango wasizwe na nyakwigendera gufata neza iki gikorwa babashije gusanirwa, bakarushaho kwiteza imbere.
Iyi nzu yasaniwe uyu muryango igizwe n’ibyumba bitatu, igikoni n’ubwogero byo hanze ndetse n’indi nzu yakorerwamo ubucuruzi.
Yuzuye itwaye asaga miriyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!