00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Urubyiruko rw’abakorerabushake rwubakiye umuturage inzu ya miliyoni 6 Frw

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 8 Ukuboza 2021 saa 01:11
Yasuwe :

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu Karere ka Bugesera rwubakiye umuturage wo muri aka Karere mu murenge wa Shyara inzu ifite agaciro ka miliyoni 6 Frw ndetse runamworoza inka.

Ibi byakozwe ubwo hasozwaga Ukwezi kwahariwe ibikorwa by’ubukorerabushake mu rubyiruko byanahujwe n’umunsi wo gusoza icyumweru cyahariwe ibikorwa by’ubukorerabushake n’ubwitange mu Rwanda.

Iki cyumweru cyahariwe ibikorwa by’ubukorerabushake mu rubyiruko, ni kimwe mu bikunze kurangwa n’ibikorwa bitandukanye rukora birimo kubakira abatishoboye inzu n’uturima tw’igikoni no kubaremera cyangwa kubakorera umuganda.

Ubwo hasozwagwa iki cyumweru cy’ubukorerabushake ku rwego rw’Igihugu, urubyiruko rwo mu Murenge wa Shyara mu Karere Bugesera rwakoze umuganda wo gutera ibiti no kubakira akarima k’igikoni Uwitwa Twiramungu Viateur no gutaha inzu bamwubakiye.

Uru rubyiruko rwanahaye uyu muturage inka inka ifite agaciro k’ibihumbi 400 Frw mu gihe inzu rwamwubakiye yo ifite agaciro ka mliyoni 6 Frw.

Mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge, urubyiruko rwaho rwo rwasabwe kurwanya ubuzererezi n’ubujura runasura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuyobozi w’uru rubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu Murenge wa Kimisagara Byishimo Janvier, yabwiye IGIHE ko bahisemo gusura iyi ngoro kuko benshi muri bo bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Hari ibindi twakoze birimo umuganda gukora uturima tw’igikoni no gusanira abatishooye, ariko uyu munsi twahisemo kuza aha kuko benshi muri twe bavutse nyuma ya Jenoside kandi baba bashaka kurushaho gusobanukirwa amateka yayo kubera ko bayumva bari kuyababwira kugira ngo turusheho gukunda igihugu cyacu kandi tuzi n’inzira y’umusaraba cyanyuzemo kugira ngo cyiyubake.”

Yavuze ko zimwe mu ntego bihaye harimo gushyira imbaraga mu kuganiriza no kwegera abana bo mu muhanda bakigaragara muri aka gace kugira ngo barebe uko babasubiza mu miryango yabo.

Uru byiruko rw’abakorerabushake, ni rumwe mu runifashishwa mu bukangurambaga bwo kurwanya Covid-19 aho rukoreshwa mu kwibutsa abaturage kwambara udupfukamunwa neza no guhana intera ndetse no gukaraba intoki n’ibindi.

Ubwo Bizimungu Viateur n'umuryango we bashyikirizwaga inzu bubakiwe
Meya w'Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi yitabiriye umuhango wo gutaha iyi nzu
Mutabazi Richard yashimye umusanzu w'uru rubyiruko mu iterambere ry'abaturage
Urubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera rwakoze umuganda wo kubakira abatishoboye uturima tw'igikoni
Ubwo urubyiruko rw'abakorerabushake rwa kimisagara rwageraga mu Ngoro Ndangamateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .