Bugesera: Umusore w’imyaka 19 yimanitse mu giti, bikekwa ko yabitewe n’igihombo

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 29 Kamena 2020 saa 12:04
Yasuwe :
0 0

Umusore wari utuye mu Kagari ka Gakamba mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, yasanzwe yimanitse mu mugozi mu giti, bikekwa ko yabitewe n’igihombo yagize mu bucuruzi bw’amafi yakoraga.

Byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa 29 Kamena 2020. Amakuru avuga ko uyu musore wacuruzaga amafi, yari amaze iminsi abwira abantu ko ubucuruzi bwe bwahombye, ku buryo abona agiye kubuhagarika.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange Sebarundi Euphrem, yabwiye IGIHE ko koko uyu musore basanze amanitse mu mugozi ku giti hafi y’umuhanda, bigakekwa ko yiyahuye.

Yagize ati “ Yabaga kwa nyirakuru, mu gitondo nka saa kumi arabyuka, yari asanzwe acuruza amafi, yabyutse nyirakuru agira ngo agiye gushaka amafi, bigeze nka saa 6h30 nibwo undi muturage yanyuze hafi y’inzira asanga yimanitse mu mugozi.”

Sebarundi yakomeje avuga ko yari amaze iminsi abwira abantu ko yahombye amafaranga yose yari afite, ngo ku buryo wabonaga afite agahinda kenshi.

Ati “Twagiye duhuza amakuru ariko yose agaragaza ko ejo bundi n’ejo yabwiraga abo mu muryango we ko yahombye, ngo ntagifite amafaranga yo gukomeza gucuruza amafi, umubare ntabwo uzwi ariko ejo yabibwiye nyirakuru n’umugore wa nyirarume. Iyo niyo mpamvu dukeka, ashobora kuba yihararutswe akiyambura ubuzima kubera icyo gihombo, nibyo dukeka.”

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe gukorerwa isuzumwa ngo hamenyekane icyamwishe mbere yo kumushyingura, RIB ikaba yatangiye iperereza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .