Bugesera: Umusaruro w’igikoni cy’Umudugudu mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 22 Mata 2021 saa 10:17
Yasuwe :
0 0

Igikoni cy’Umudugudu ni kimwe mu biri gufasha ababyeyi kumenya uburyo barwanya igwingira mu bana babo cyane cyane abatuye mu mirenge yitaruye umujyi hirya no hino mu gihugu.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byiyemeje kurandura imirire mibi mu mwaka wa 2024 aho abana bafite iki kibazo bazava kuri 33% bakagera kuri 19%. Iyi ntego izagerwaho hifashishijwe kwigisha ababyeyi guteka indyo yuzuye no kwita ku bana babo.

Abaturage bo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Mwogo ni abahamya b’uburyo igikoni cy’Umudugudu cyahinduye ubuzima bw’abana babo nyuma y’uko abari bafite abana bafite ikibazo cy’imirire mibi bigishijwe guteka indyo yuzuye.

Ubu buryo babwigishwa n’abajyanama b’ubuzima nyuma yaho bahuguriwe na Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC).

Ahishakiye Angelique utuye mu Mudugudu wa Rukira mu Kagari ka Rugunga mu Murenge wa Mwogo, yavuze ko umwana we wari ufite imyaka ibiri yapimwe n’umujyanama w’ubuzima agasanga afite ibiro bine n’andi magarama make, yarazingamye ku buryo buteye agahinda.

Ngo iyo abantu bamubazaga niba umwana we nta yindi ndwara arwaye yabasubizaga ko ntayo akumva ko umwana we azagera aho agakura neza.

Ati “ Mbere ntaraza hano napfaga gutekera umwana uko mbonye, nafataga nk’ibijumba nkagerekaho ibishyimbo nkumva ko muhaye ibiryo byamugirira umumaro abajyanama b’ubuzima bamupimye basanga ari mu mutuku, sinarinzi ko habaho imboga zongerera intungamubiri umwana.”

Ahishakiye yavuze ko ubu umwana we amaze kugira ibiro umanani ndetse ngo bitewe n’ibiryo agaburirwa abona ibiro bye bikiyongera cyane.

Ati “Hano batwigisha guteka, mbere sinarinzi ngo ndabyuka ntekere umwana igikoma mbone kujya mu murima, narabyukaga bya bijumba naraye ntetse akaba aribyo njyana mu murima, ariko ubu ndazinduka nkamutekera igikoma nkanamutekera ibiryo nkabijyana mu murima mbipfundikiye ku buryo abirya bigishyushye.”

Mukandayisenga Josephine utuye mu Kagari ka Gitaba mu Mugudu wa Gisaso we avuga ko umwana we yapimwe ibiro asanga afite bitanu nyamara afite umwaka n’igice, icyo gihe ngo umwana we yasanzwe mu mutuku amerewe nabi cyane.

Ati “ Urebye nabiterwaga n’ubushobozi buke hamwe no kutamenya guteka neza indyo yuzuye, ibyo byose rero byampuriragaho ugasanga umwana abigendeyemo ntarye neza.”

Mukandayisenga yavuze ko bimwe mu byo yigiye ku gikoni cyo ku Mudugudu ari uko amafaranga yose yaba afite yayakoresha mu gutekera umwana we neza.

Ati “ Ubu namenye ko amafaranga 500 Frw ashobora guhaza umwana wanjye kuko naguramo ibifite intungamubiri ku buryo umwana wanjye arya neza, mu minsi mike maze hano umwana wanjye yiyongereyeho ibiro ku buryo nanjye ngiye gukomerezaho ntasubire inyuma.”

Umujyanama w’ubuzima mu Mudugudu wa Misatsi mu Kagari ka Gataba, Mukarwego Drocella, yavuze ko umwaka ushize bagitangira gupima abana muri uyu Murenge bahasanze abana 63 bafite ikibazo cy’imirire mibi barimo batanu bari mu mutuku n’abandi 58 bari mu muhondo, aba bana barabakurikiranye ngo bakabagaburira ku gikoni cy’umudugudu kugeza ubwo hasigaye abana icumi gusa.

Ati “ Dufite ibipimo dukoresha dupima ikizigira ubundi tukanamupima ibiro n’uburebure bwe, ibi iyo tubikoze tubona niba umwana akura neza cyangwa niba asubira inyuma mu mikurire, ibi iyo tubikoze mu bana bose dufite tubona abakwiriye kwitabwaho.”

Mukarwego avuga ko imyumvire, ubukene no kutamenya guteka neza biri mu bidindiza imikurire y’abana hirya no hino, yavuze ko iyo babahurije ku gikoni cy’umudugudu bibafasha kubona indyo yuzuye.

Ati “ Iyo tubazanye ku gikoni cy’umudugudu dutekera hamwe indyo yuzuye, nkabikora bareba, nkababwira nti uyu ni umuceri utera imbaraga, izi ni imboga zirinda umubiri indwara, ibi ni ibishyimbo byubaka umubiri ku buryo bamenya buri kimwe n’umumaro wacyo hari nubwo bambaza akamaro k’igi nkabasobanurira bakabimenya.”

Uyu mujyanama w’ubuzima yavuze ko buri mubyeyi iyo avuye ku gikoni cy’Umudugudu bamukurikirana bakamutegeka gukora akarima k’igikoni iwe mu rugo kugira ngo ajye abona aho akura imboga, yavuze ko buri mubyeyi bakomeza kumukurikirana kugeza umwana akuze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Mwogo, Muhoza Jean, yavuze ko igikoni cy’Umudugudu hamwe n’amarerero biri mu byifashishwa mu kwita ku bana bafite ikibazo cy’imirire mibi muri uyu Murenge.

Uyu muyobozi yavuze ko kuri ubu bagenda bakurikirana imiryango itandukanye bareba icyatumye abo bana bagira ikibazo cy’imirire mibi aho hari aho basanze biterwa n’amakimbirane aba agaragara mu miryango yabo hakabaho kubanza kuyakemura.

Ababyeyi bafite abana bagaragara mu mutuku ndetse no mu muhondo bagaburirirwa ku gikoni cy'umudugudu kugeza umwana agaruye ibiro bimukwiye
Ahishakiye yavuze ko umwana we amaze kwiyongeraho ibiro bine abikesha kugaburirirwa ku gikoni cy'umudugudu
Indyo yuzuye ihabwa buri mwana wese ugaburirirwa ku gikoni cy'umudugudu
Umujyanama w'ubuzima, Mukarwego Drocella yavuze ko ku gikoni cy'umudugudu bahigishiriza ababyeyi guteka indyo yuzuye kandi ko bifasha benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .