Bugesera: Umugabo yatawe muri yombi nyuma yo gutema abana be b’impanga

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 2 Mutarama 2020 saa 07:58
Yasuwe :
0 0

Umugabo witwa Ndayambaje Faustin bikekwa ko yatashye yasinze yafashe abana be babiri b’impanga bafite imyaka itanu arabatema nyuma yo kugirana amakimbirane n’umugore we akaza kumucika.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane tariki ya 2 Mutarama 2020 bibera mu Mudugudu wa Kiruhura, Akagari ka Kagenge mu Murenge wa Mayange uherereye mu Karere ka Bugesera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange, Sebarundi Ephrem, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yafashwe atema abana be b’impanga ariko bakaza gutabarwa atarabamaramo umwuka.

Yagize ati “Yari yasinze, tumufata atema abana be aziko atema umugore we, twamufashe atarabica, duhita tubajyana kwa muganga ku bitaro bya ADEPR Nyamata.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage kujya bamenyesha kare inzego z’ubuyobozi abaturanyi bafitanye amakimbirane bagakurikiranwa hakiri kare kugira ngo hakumirwe ibyago hakiri kare.

Ndayambaje yatawe muri yombi, ajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mu gihe iperereza rikomeje. Abana na bo bakomeje kwitabwaho kwa muganga.

Ifoto igaragaza kamwe mu duce tw’i Mayange mu Bugesera aho umugabo wafashwe ashaka gutema abana be yafatiwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .