Bugesera: Umugabo washinjwaga gusambanya abagore yarashwe agerageza gutoroka ubugenzacyaha

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 16 Nyakanga 2019 saa 12:56
Yasuwe :
0 0

Umugabo witwa Eric wari umaze iminsi ashinjwa n’abagore batandukanye bo mu Murenge wa Rilima, ko ajya abafata ku ngufu akabasambanyiriza mu ishamba rya Gako riherereye mu Karere ka Bugesera kandi afite ubwandu bw’agakoko gatera Sida, yarashwe ahita apfa.

Uyu mugabo yarashwe ku mugoroba wo ku Cyumweru nyuma y’uko yari asimbutse imodoka y’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB).

Abagore bo mu Murenge wa Rilima babwiye itangazamakuru, ko Eric yakundaga kubategera mu ishyamba rya Gako akabasambanya kandi afite ubwandu bwa virusi itera Sida, ku buryo benshi muri bo bari baramaze no kubigeza ku nzego z’ubuyobozi.

Nyuma y’uko aya makuru acicikanye inzego z’ubuyobozi n’izishinzwe umutekano zahise zitangira kumushakisha.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Twizerimana Hamdun, yemereye IGIHE ko uyu mugabo koko yarashwe.

Yagize ati “Nibyo koko uriya muntu yararashwe, Polisi yaramufashe imushyikiriza ubugenzacyaha (RIB) mu gihe hagikorwa iperereza yemera ko yabikoraga yafataga abo bagore ariko hari abandi bantu babikoranaga avuga ko agiye kubabereka.”

Yongeyeho ko RIB yahise imujyana kugira ngo ayereke abo bantu bandi bakorana noneho bageze mu nzira ahita asimbuka imodoka ashaka gutoroka biba ngombwa ko bamurasa.

Yakomeje ashimira abaturage kuko aribo batumye uyu mugabo Eric afatwa, anaboneraho kubasaba kujya batanga amakuru ku gihe kugira ngo abagizi ba nabi nk’aba babashe gutabwa muri yombi icyaha kitaraba.

Bamwe mu bagore bemeza ko Eric yabafataga ku ngufu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza