00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Umugabo ukekwaho kwica uwarokotse Jenoside yatawe muri yombi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 April 2025 saa 08:26
Yasuwe :

Polisi yataye muri yombi umugabo ukekwaho kwica Chantal Muhongerwa wari mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Bugesera.

Chantal Muhongerwa yishwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 4 Mata 2025, ubwo yari mu nzira ataha.

Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 5 Mata 2025, umurambo wa Muhongerwa wasanzwe mu gihuru n’umuturanyi, mu Mudugudu wa Kabaha, Akagari ka Kanzenze, mu Murenge wa Ntarama.

Polisi yatangaje ko “Twakiriye amakuru ndetse twataye muri yombi umuntu umwe ukekwaho uruhare muri ubu bwicanyi. Ukekwaho icyaha kuri ubu afungiye kuri station ya Polisi ya Nyamata mu gihe iperereza rikomeje.”

Kugeza ubu ntibiramenyekana niba urupfu rwa Muhongerwa rufite aho ruhuriye no kuba yararokotse Jenoside, cyane ko rwabaye mu gihe u Rwanda n’Isi yose byitegura kwibuka ku nshuro ya 31 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muhongerwa wari ufite imyaka 47 asize abana bane.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .