Bugesera: Trust Industries yishyuriye mituweli abaturage 1000 (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 17 Kamena 2019 saa 11:28
Yasuwe :
0 0

Uruganda rwa Trust Industries Ltd rukora rukanakwirakwiza ibikoresho by’isuku mu gihugu, rwishyuriye ubwisungane mu kwivuza abaturage 1000 bo mu mirenge ya Ntarama na Nyamata yo mu Karere ka Bugesera aho rufite icyicaro gikuru.

Ku wa Gatandatu tariki 14 Kamena 2019, nibwo Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwashyikirijwe na Trust Industries sheki ya miliyoni 3 Frw zo kwishyurira mituweli aba baturage, mu muhango wahuriranye no gutangiza icyumweru cyahariwe ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge.

Ni ubukangurambaga Trust Industries ifatanyamo na Korali Ambassadors of Christ hagamijwe gukora ivugabutumwa mu ndirimbo no mu bikorwa.

Muri iki cyumweru cy’ubukangurambaga, abaturage baturanye na Trust Industries iherereye i Ntarama bazajya bahateranira buri munsi nyuma ya saa sita, baririmbirwe na Ambassadors of Christ, bahabwe ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge ndetse banasuzumwe indwara zitandukanye.

Umuyobozi Mukuru wa Trust Industries, Mugabo Claver, yavuze ko ari isezerano bari baragiranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera bamubwira ko uyu mwaka abakozi bazatangira mituweli abaturage.

Yavuze kandi ko nk’abakozi barebye bagasanga n’ubwo bakora ubucuruzi ariko bafite abaturage baturanye na bo kandi uretse no kuba ari abakiliya ariko ari n’Abanyarwanda kandi bagomba kugira ubuzima bwiza.

Yakomeje agira ati “Turifuza ubuzima bwiza bw’Abanyarwanda, Ambassadors yaje gufasha abantu mu buryo bw’umwuka ariko natwe turabafasha mu bw’umubiri tubatangira ubwisungane mu kwivuza.”

“Nabaye mu buzima aho ntabashaga kwivuza niyo mpamvu nziko kuvuza umuntu nzi icyo bimaze, iyi mituweli y’ibihumbi 3 Frw duhaye umuntu umwe izamugirira akamaro mu gihe cy’umwaka. Ibyo dukora byose rero tujye dushyira Imana imbere niba ubayeho neza umenye ko hari na wa wundi udafite n’ubushobozi bwo kwiyishyurira mituweli.”

Uretse izi mituweli zatanzwe n’uruganda Trust Industries, hari n’izindi 200 zatanzwe n’umuvugabutumwa Pastor Wycliffe Opio uyobora Itorero Mount Zion rikorera Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, waje kubwiriza muri ubu bukangurambaga bwa Ambassadors na Trust Industries.

Pasiteri Wycliffe yavuze ko ubwo Ambassadors yamutumiraga muri iki giterane kizamara icyumweru, yanamugejejeho icyifuzo cy’uko hazanatangwa mituweli nawe uymva agomba kukigiramo uruhare abaturage babone ubuvuzi.

Yagize ati “Nzi ububabare abakirisitu bacu banyuramo by’umwihariko iyo bigeze ku kubona ubuvuzi, niho nakuye uwo mutima wo kumva hari uruhare cyangwa ubufasha natanga ngo abaturage bagire ubuzima, bivuze kandi babeho neza.”

Abahawe mituweli babwiye IGIHE ko byari bigoye kubona ubushobozi ariko ubu bagiye kubaho mu buzima bizeye neza ko badashobora kurembera mu buriri.

Nyirangendahimana Esther utuye mu Murenge wa Ntarama yagize ati “Ndi mu cyiciro cya kabiri ariko sinabashaga kubona amafaranga yo kwishyurira mituweli abana banjye batatu kubera ko ncumbitse nta n’ubushobozi mfite.”

Umukozi w’Akarere ka Bugesera ushinzwe mituweli, Mukamisha Espérance yashimye Trust Industries n’abandi bafatanyabikorwa bakomeje kugira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage.

Korali Ambassadors iri mu zimaze guhamya igikundiro mu Itorero ry'Abadeiventisiti b'Umunsi wa Karindwi mu Rwanda yataramiye abitabiriye iki gikorwa
Korali Ambassadors imaze igihe kirekire itanga umusanzu wayo mu guhangana n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge
Ubukangurambaga bwa Ambassadors na Trust Industries buri kubera ku cyicaro cy'uru ruganda i Ntarama mu Bugesera
Korali Ambassadors iramara icyumweru itaramira abatuye mu Karere ka Bugesera
Abaturage benshi bitabiriye umunsi wa mbere watangirijweho ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge
Mugabo uyobora Trust Industries yavuze ko uruganda ruzakomeza gufasha Abanyarwanda by'umwihariko abo muri Bugesera aho uru ruganda rufite icyicaro gikuru
Umuyobozi Mukuru wa Trust Industries, Mugabo Claver, ashyikiriza sheki Mukamisha Espérance ushinzwe mituweli mu Karere ka Bugesera
Mugabo Claver yavuze ko abaturage bafite ubwisungane mu kwivuza badashobora kurembera mu rugo
Umukozi w’Akarere ka Bugesera ushinzwe mituweli, Mukamisha Espérance, yashimye Trust Industries na Ambassadors of Christ batangiye ubwisungane mu kwivuza abatishoboye
Ubu bukangurambaga bwitabiriwe n'abantu batandukanye
Nyirangendahimana Esther yabwiye IGIHE ko byamugoraga kubona ubushobozi bwo kwiyishyurira mituweli n'abana be batatu
Pastor Wycliffe Opio uyobora Itorero Mount Zion rikorera i Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yishimiye gufatanya na Ambassadors of Christ

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza