Bugesera: Miliyari 34 Frw zashowe mu iyubakwa ry’uruganda rw’ifumbire

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 Gicurasi 2019 saa 05:38
Yasuwe :
0 0

Mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba hagiye kubakwa uruganda rw’ifumbire rwashowemo miliyoni $38, akabakaba miliyari 34 Frw, biteganyijwe ko ruzatangira gukora mu mpera za 2019.

Uru ruganda rufite ubushobozi bwo kuvanga toni ibihumbi 100 z’ifumbire. Ruzatuma u Rwanda ruzigama amafaranga rutanga mu gutumiza hanze ifumbire.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) gitangaza ko u Rwanda rukoresha ifumbire ingana na toni ibihumbi 53 ariko uruganda nirutangira gukora ruzasagurira igihugu ishobora koherezwa mu mahanga.

Uyu mushinga washyizwe mu bikorwa n’Ikigo cy’Abanya-Maroc cyitwa Office Chérifien des Phosphates (OCP), kiri mu biyoboye ku Isi mu bucuruzi bw’ifumbire yo mu bwoko bwa Phosphates, Guverinoma y’u Rwanda n’Ikigo cya Agro Processing Trust Corporation (APTC).

Uri muri gahunda y’umushinga wa ‘Caravan’, uzifashisha laboratwari ifite ibikoresho byimukanwa mu gupima no gutanga amakuru y’ukuri ku miterere y’ubutaka n’ifumbire ikenewe.

Umuyobozi ushinzwe Ubushakashatsi mu by’Ubuhinzi n’ibijyanye n’Ikoranabuhanga muri RAB, Dr Bucagu Charles, yabwiye The New Times ko ubwoko bw’ifumbire urwo ruganda ruzakora zirimo urée, phosphate diammonique (DAP) na NPK.

Yagize ati “Kuvanga ifumbire bizakorwa hagendewe ku bwoko bw’ubutaka n’ibikenewe ku bihingwa ngo bikurire mu gace runaka […] uyu mushinga ufite intego yo kugeza byoroshye ifumbire ku bahinzi. Ntabwo hazongera kubaho kwinjiza ifumbire mu gihugu ivuye hanze.”

Yakomeje avuga ko urwo ruganda ruzabasha kuvanga ifumbire yakwifashishwa mu bice bituriye Ibirunga hari ubutaka bwihariye ugereranyije n’ubwo mu tundi duce.

Uru ruganda kandi ruzagabanya amafaranga abahinzi bishyuraga ku ifumbire yifashishwa mu kuzamura mu kuzamura umusaruro ukomoka ku buhinzi nk’urwego rufite akamaro mu bukungu bw’igihugu.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI, Musabyimana Jean Claude, aheruka kubwira Inteko Ishinga Amategeko ko inyigo yo kubaka uruganda yasojwe.

Yakomeje ati “Amafaranga arahari. Ikibazo ni igihe. Turizera ko umwaka utaha tuzaba dukoresha ifumbire yatunganyirijwe mu Rwanda hagendewe ku isuzuma ryakorewe ubutaka.”

Umuhinzi w’inyanya mu Karere ka Nyabihu, Ntawushobora Jean Damascène, yavuze ko uruganda rushya ruzahaza ibyifuzo byabo bijyanye no gukoresha ifumbire ijyanye n’ubutaka.

Yagize ati “Ifumbire zakoreshwaga mu bishanga ni nayo yakoreshwaga ahari imisozi. Twakoreshaga ifumbire ntacyo twitayeho, ntitwari tuzi icyo ubutaka bwacu bukeneye n’ifumbire nyayo ikwiranye n’ubutaka bwacu. Iki kibazo cyagize ingaruka zikomeye ku musaruro w’ubuhinzi.”

Muri Kanama 2018, nibwo u Rwanda rufatanyije n’ibigo by’abikorera mu bijyanye n’ubuhinzi birimo n’icyo muri Maroc, rwavuze ko rugiye gutangiza uruganda rukora ifumbire mvaruganda, rukanayikwirakwiza.

Ni umwanzuro watangajwe nyuma y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kanama 2018, yemeje amasezerano y’ubufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda, Agroprocessing Trust Corporation (APTC) na OCP Africa yo muri Maroc.

Binyuze muri aya masezerano, OCP Africa ibarizwa mu Kigo OCP Groupe isanzwe itunganya amabuye y’agaciro ya Phosphates izashora agera kuri miliyari 5.4 Frw muri uyu mushinga, aho izaba ifite imigabane ingana na 57.4% muri iki kigo gishya kizaba cyitwa Rwanda Fertiliser Company. Ni mu gihe APTC izaba ifitemo 30% n’aho u Rwanda rukagira 12.6%.

Mu bwoko bw'ifumbire izavangirwa mu ruganda ruri mu Bugesera harimo na DAP
Imodoka iri mu bikoresho bizifashishwa mu mushinga ugamije gupima imiterere y'ubutaka no kumenya ifumbire izakoreshwamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza