Yashyinguwe ku wa 14 Kamena 2025 mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama, abafite amakuru y’ahakiri imibiri itari yashyingurwa bongera gusabwa kuyatanga kuko bifasha ababo kuruhuka.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi banyuranye barimo Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence, abayobozi batandukanye n’abaturage.
Ku wa 10 Mata 2025 ni bwo mu Mudugudu wa Gatare lll mu Kagari ka Nyamata Ville mu Murenge wa Nyamata hatangiye kuboneka imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, ibonywe ahacukurwaga umuyoboro w’amazi.
Rwamuninge Maurice uri mu barokokeye i Ntarama watanze ubuhamya, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye muri Nyamata kuri tariki 11 Mata ubwo mu gitondo imodoka nyinshi zirimo Interahamwe zanyuze ku musozi wa Kayumba zisaba abantu ngo baze muri Nyamata.
Yakomeje avuga ko bahise batangira kugenda barasa Abatutsi bose, abasigaye batangira kujya kwihisha mu bihuru kugeza ubwo banahungiye ku nsengero benshi bakahicirwa.
Yashimiye Inkotanyi zabohoye Igihugu anashima ko ubu ari mu gihugu cyiza kizira ivangura.
Bitega Joseph wavuze mu izina ry’imiryango yabonye ababo ikanabashyingura mu cyubahiro, yashimiye Leta idahwema gushakira Abanyarwanda ibyiza, avuga ko abarokotse bafite icyizere cyinshi kuko bongeye kubaho kandi neza.
Ati “Icyizere kuri benshi cyaragarutse kuko iyo usubije amaso inyuma usanga hari aho twavuye n’aho tugeze heza mu kwiyubaka.’’
Minisitiri Dr. Bizimana yasabye abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kwitandukanya n’urwango batojwe n’abateguye bakanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside.
Ati “Kuterekwa imibiri y’Abatutsi bituruka ku rwango bamwe muri bo batari bakira, batari barekura, batari bitandukanya na rwo. Abatari babohoka na bo igihe kirimo kirabarengana, ntibakomeze kwifungirana mu mwijima w’urwango rudafite aho ruzabageza na hamwe, nibave mu rwango, kubyifungiramo no gushaka kubyifungiranamo ni ukwihemukira.’’
Yakebuye bamwe mu bibwira ko igihe kizagera u Rwanda rugasubira mu bihe bya kera nk’ibyo rwahozemo avuga ko ari ukurota uhagaze, yasabye buri wese gushyira imbere ubumwe mu kubaka u Rwanda.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!