Iyi mibiri yabonetse kuva tariki ya 10 Mata 2025, mu Mudugudu wa Gatare III mu Kagari ka Nyamata Ville mu Murenge wa Nyamata, ubwo hacukurwa umuyoboro w’amazi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata, Rwabuhihi Jean Christophe, mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko kuri ubu imirimo yo gushakisha iyo mibiri yamaze guhagarara ariko ko habonetse imibiri 320.
Ati “Kugeza ubu igikorwa cyo gushakisha imibiri cyabaye gihagaze ariko twabonye imibiri 320, igikurikiraho ni ukureba ko abantu bakomeza kureba ngo babonemo ababo. Hari abari kuza bakabonamo abavandimwe babo n’abandi bantu bo mu muryango wabo, n’ubu rwose turasaba abantu babuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuza bakareba kuko hari abo twagiye dusangana imyenda ku buryo wabamenya.’’
Gitifu Rwabuhihi yavuze ko iyi mibiri yose yakuwe mu kinogo kimwe aho kuri ubu cyanamaze gusibwa.
Uyu muyobozi yavuze ko iyi mibiri izashyingurwa mu cyubahiro muri iyi minsi 100, anavuga ko inzego z’umutekano zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane niba hari abantu baba baragize uruhare mu guhisha amakuru y’ahantu hari iyi mibiri.
Akarere ka Bugesera ni kamwe mu twakorewemo Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo ndengakamere, ndetse iho hari haraciriwe Abatutsi benshi kugira ngo bicwe n’inyamaswa cyangwa se isazi ya Tsetse.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!