Bugesera: Hatashywe ibyumba by’amashuri byatwaye asaga miliyoni 93 Frw

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 29 Mutarama 2020 saa 09:30
Yasuwe :
0 0

Umuryango Plan International Rwanda ufatanyije n’Akarere ka Bugesera byatashye ibyumba by’amashuri abanza birindwi bya Munzenze byubatswe mu Murenge wa Kamabuye.

Uyu mushingwa wuzuye utwaye miliyoni 93 z’amafaranga y’u Rwanda washyizwe mu bikorwa na Plan International Rwanda ku bufatanye n’Akarere ka Bugesera.

Plan International Rwanda yawutanzemo miliyoni 80 Frw mu gihe Akarere ka Bugesera kashyizemo miliyoni 13 Frw n’ikibanza, kanashaka intebe n’abarimu.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Mutarama 202, nibwo ibi byumba by’amashuri byubatswe mu Murenge wa Kamabuye hafi y’Ikiyaga cya Cyohoha byatashywe.

Abaturage bo muri aka gace babwiye IGIHE ko bishimiye ko abana babo babonye amashuri abegereye kuko bizabafasha kwiga neza no kudacikiriza amashuri.

Semana Damien wo mu Kagari ka Biharagwe mu Murenge wa Kamabuye yagize ati “Twabyakiriye neza kuba baratwubakiye amashuri kuko abana bacu byabagoraga kugera ku ishuri kubera ko bavaga mu rugo bakagerayo bibagoye kuko bakoreshaga amasaha atatu cyangwa abiri. Nk’ababyeyi byadushimishije cyane kuba twakemuriwe iki kibazo.”

Yongeyeho ko nk’ababyeyi bahoranaga impungenge z’uko abashumba bashobora kubafatira abana bitewe n’inzira mbi banyuragamo.

Umukecuru witwa Nzabonimpa Agnes, na we avuga ko abana be bahuraga n’ingorane cyane cyane mu bihe by’imvura ku buryo hari n’abo byaviragamo gicikicishiriza amashuri batarangije.

Ati “Byatunejeje cyane kuko ubu abana bazajya biga barangize kuko mbere wasangaga benshi bacikishiriza amashuri kubera urugendo rurerure bakoraga. Ikindi iyo imvura yagwaga wasangaga bagera ku ishuri batose amakayi yabo yose yanyagiwe bigatuma badatsinda neza.”

Uretse iki gikorwa cyo gutaha amashuri y’i Munzenze, Plan International Rwanda yanahaye abakobwa 100 batewe inda bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko imashini ifite agaciro k’ibihumbi 100 Frw nyuma y’amezi umunani bari bamaze bigishwa ibijyanye no kudoda.

Umuyobozi wa Porogaramu za Plan International Rwanda, Sebareze Jean Lambert, yavuze ko batanze umusanzu wo kubaka iri shuri no gufasha abana batewe inda kuko biri mu nshingano zabo.

Ati “Twatashye ibyumba birindwi ku bufatanye n’Akarere ka Bugesera; hari n’abana 100 batwaye inda zitateganyijwe na bo bigishijwe ibijyanye n’ubudozi n’imyororokere y’ubuzima bwabo no guhangana n’ibiza twahaye imashini. Twabikoze mu kubafasha kwiteza imbere no gutunga abana babo kubera ko arizo nshingano zacu.”

Meya w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, na we ashimangira ko iri shuri ryatashywe baryakiriye neza akanashimangira ko rizatuma umubare wabacikishirizaga amashuri ugabanuka.

Ati “Iri shuri ribanza rya Munzenze twaryakiriye neza kandi ryashyizwe ahantu hakenewe kuko abana ba hano bigaga mu bilometero umunani bigatuma barita kubera ko ari bato kubera imyaka yabo kuko badashobora gukora urwo rugendo.”

Iyubakwa ry’iri shuri ryatumye hari abana bari bararitaye barisubiyemo ndetse n’abafite ubumuga batabonaga uburyo bwo kwiga boroherejwe.

Ubwo hatahwagwa ibyumba birindwi by'amashuri abanza bya Munzenze mu Karere ka Bugesera
Bamwe mu batewe inda bari munsi y'imyaka 18 bahuguwe mu bijyanye n'ubudozi banahabwa imashini
Ibyumba birindwi ni byo byatashywe
Meya w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard ashyikiriza impamyabushobozi umukobwa wari umaze guhabwa imashini idoda nyuma yo kubyigishwa mu mezi umunani
Byari ibihe by'akanyamuneza muri iki gikorwa
Umuyobozi wa Porogaramu za Plan International Rwanda, Sebareze Jean Lambert, ashyikiriza umwe mu bakobwa impamyabumenyi
Umuyobozi wa Porogaramu za Plan International Rwanda, Sebareze Jean Lambert, yavuze ko gufasha abana koroherwa no kubona uburezi biri mu nshingano zabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .