Ni igikorwa cyakozwe na Gasore Serge Foundation ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera ndetse na Sport Club La Palisse.
Uyu muhango wabanjirijwe n’igikorwa cyo kunamira Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama ndetse no gushyira indabo ku mva rusange ishyinguwemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yo muri Mata 1994.
Nyuma y’igikorwa cyo kunamira abashyinguye mu rwibutso rwa Ntarama, hakurikiyeho igikorwa gutaha ku mugaragaro inzu yubakiwe abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye, bo mu Kagali ka Kibungo, Umurenge wa Ntarama, Akarere ka Bugesera.
Abahawe inzu ni Mugabo Séraphin, uzwi cyane kubera umukino wa gusiganwa ku maguru (athlétisme), akaba yarahagarariye u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga atandukanye arimo n’imikino Olempike mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Undi ni Gatera Alphonse warokotse Jenoside, akaba yari yarashegeshwe n’ihungabana ariko ubu akaba yaragaruye icyizere cy’ubuzima. Aba bombi banahawe akazi muri Gasore Serge Foundation.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarama, Martha Uwamugira, yashimiye Gasore Serge Foundation n’abafatanyabikorwa bayo kubera uruhare rukomeye bagira mu bikorwa biteza imbere umuturage.
Yagize ati “Turashimira Ikigo Gasore Serge Foundation ndetse n’abafatanyabikorwa bacyo ku bikorwa byiza nk’ibi bakomeje gukora bateza imbere abaturage by’umwihariko ab’i Ntarama”.
Gosore Serge washinze Ikigo Gasore Serge Foundation yagarutse ku mateka ashaririye y’abahawe iyi nzu, yibutsa abitabiriye uyu muhango ko “nta kure habaho umuntu atava igihe abishyizemo ubushake no gukora cyane”.
Yanashimiye kandi ubuyobozi b’Umurenge wa Ntarama n’Akagari ka Kibungo batanze ikibanza iyi nzu yubatsemo.
Iyi nyubako yatashywe ifite agaciro ka miliyoni 20 Frw yatanzwe na Gasore Serge Foundation. Ibijyanye n’ibikoresho byo mu nzu bikaba byatanzwe na Sport Club La Palisse.

















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!