Umwaka ushize ni bwo Volkswagen yasinyanye amasezerano na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, agamije gutangiza igerageza ry’imashini z’ubuhinzi zikoresha amashanyarazi ndetse na moto zikoresha amashanyarazi zizajya zijyana umusaruro ku isoko mu bice by’icyaro bitageramo imodoka.
Kuri uyu wa 22 Ukwakira 2024, hatangijwe ku mugaragaro ibikorwa byo gukodesha izi mashini ku bahinzi babyifuza, bikazajya bikorerwa mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, aho iki kigo gifite icyanya kizajya gitangirwamo izi serivisi.
Iki kigorwa ariko cyakomatanyijwe n’ikindi cyo gushyikiriza Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi butangiza ibidukikije [Rwanda Institute for Conservation Agriculture- RICA], imashini yifashishwa mu buhinzi ‘MK1 electric tractor’ yakozwe na Volkswagen, mu rwego rwo kuyigerageza no kwerekana uburambe bwayo mbere y’uko ishyirwa ku isoko.
Igitekerezo cyo gukora imashini yakwifashishwa mu buhinzi cyaje mu mwaka wa 2021, Inama y’Ubutegetsi ya Volkswagen Group yemeza ko bitangira kugeragezwa.
Iki kigo cyemeza ko bizafasha kongera umusaruro, bikanoroshya inzira yo kuwugeza ku isoko.
Umuyobozi Mukuru wa Volkswagen Rwanda, Serge Kamuhinda, yavuze ko igihe kigeze ngo habeho impinduka, imashini zitangire gukoreshwa mu buhinzi mu Rwanda.
Ati “Izi mashini zibungabunga ibidukikije kandi ntizikoresha ibikomoka kuri peteroli. Twatangiye ibikorwa byo gukodesha imashini ariko turi no kubaka inyubako nini nyirizina izajya itangirwamo serivisi. Uko ibihe bizagenda bishira, tuzajya twongera imashini hashingiwe ku bikenewe.”
Biteganyijwe ko iyi nyubako izatangira gukorerwamo mu 2025.
Muri Afurika, kuri hegitari 1.000 haboneka imashini zihinga 28 gusa. Ni mu gihe u Buhinde bufite abaturage bajya kungana n’aba Afurika ariko bufite ubutaka bungana na ⅓ cy’ubuhingwa muri Afurika, usanga kuri buri hegitari 1.000 hari imashini 158.
Muri iki gihugu hagurishwa imashini zigera ku 740.000 ku mwaka, mu gihe muri Afurika habarwa imashini 470.000 gusa.
Kamuhinda yavuze ko kuzamura iyi mibare byatanga umusanzu mu kuzamura ubukungu bwa Afurika binyuze mu buhinzi.
Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr. Telesphore Ndabamenye, yahinyuje imvugo y’uko imiterere y’u Rwanda itajyanye n’ikoreshwa ry’imashini mu buhinzi.
Ati “Buriya no mu misozi miremire cyane irimo amaterasi y’indinganire hashobora gukoreshwa imashini nto za ‘Power Tiller’. Uko imisozi iteye bishobora guhuzwa n’ubwoko bw’imashini. Imiterere y’ubutaka igomba kujyana n’ubwoko bw’imashini yaba mu misozi miremire, iringaniye cyangwa ku butaka burambuye.”
Umuyobozi Mukuru wa Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi butangiza ibidukikije [Rwanda Institute for Conservation Agriculture- RICA], Dr. Ron Rosati, yagaragaje ko guhabwa imashini itangiza ibidukikije bihura n’umurongo bihaye.
Ati “Zimwe mu nyungu z’iyi mashini ni uko ikoresha ingufu z’imirasire y’izuba kandi izo ngufu ni zo dukoresha hano muri kaminuza. Zikorerwa iwacu kandi ntizigira imyuka ihumanya, ubwo mu murongo wo kurengera ibidukikije ifite byose bikenewe.”
“Ishobora gukoreshwa mu guhinga bidasatura ubutaka, gutera imbuto, gusarura n’ahandi henshi.”
Umuyobozi Mukuru wa Volkswagen muri Afurika, Martina Biene, yavuze ko intego ari uko mu gihe uyu mushinga utangiye mu Rwanda waba umaze gushinga imizi, wakwagurirwa no ku Mugabane wa Afurika wose.
Amafoto: Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!