00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: BK yatanze inkunga ya miliyoni 30 Frw mu mushinga wo kubaka icyumba cy’umukobwa

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 26 Nzeri 2022 saa 11:17
Yasuwe :

Umuryango Our Past Initiative ku bufatanye na Banki ya Kigali, watangije umushinga wo kubaka Icyumba cy’Umukobwa mu kigo cy’amashuri abanza ya Ngeruka, mu Murenge wa Ngeruka mu Karere ka Bugesera.

Ni icyumba cyitezweho gukemura ibibazo abanyeshuri b’abakobwa bahuraga na byo bikabangamira imyigire yabo, birimo gusiba ishuri no kubura ibikoresho by’isuku bigendanye n’amikoro make y’ababyeyi babo.

Uyu muhango wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 24 Nzeri 2022, witabirirwa n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Bugesera, Imanishimwe Yvette.

Hari kandi Nyampinga w’u Rwanda 2022 Nshuti Muheto Divine na Mutesi Kayibanda Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012.

Banki ya Kigali yateye uyu mushinga inkunga igera kuri miliyoni 30 Frw, mu kubaka iki Cyumba, kugura ibikoresho byose no guhugura abarimu ku bijyanye no kwita ku mwana w’umukobwa.

Umuyobozi w’umuryango Our Past Initiative, Intwari Christian, yashimiye Banki ya Kigali ku bufatanye idahwema kubagaragariza mu mishinga itandukanye, yemeza ko bateganya kwagurira iki gikorwa no mu yindi mirenge.

Ati "Nitumara kucyuzuza no kukimenyera buri kimwe cyose nkenerwa, dufite abaterankunga barimo Banki ya Kigali n’abandi kandi bakunze uyu mushinga. Nibidukundira buri murenge tuzawubakamo Icyumba cy’Umukobwa kimwe."

Yemeje ko uyu mushinga ari mugari, kuko bazagera no mu bijyanye no gutegura gahunda zitandukanye ziteza imbere umwana w’umukobwa.

Nyampinga w’u Rwanda 2022 Nshuti Muheto Divine, yabwiye IGIHE ko aya ari amahirwe abana babonye yo gukomeza amasomo yabo nta birantega.

Ati "Bigiye kugabanya abana bacikwa n’amasomo kubera iminsi y’uburumbuke ndetse binafashe abarezi babo kubakurikiranira hamwe, aho kujya ahantu hatandukanye."

Ni igitekerezo ahuza na mugenzi we Mutesi Kayibanda Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2012, uvuga ko "mu duce tumwe tw’Igihugu hariho abana batabasha kubona ibikoresho bibafasha mu minsi y’uburumbuke."

Ati "Ni icyumba kizazana impinduka mu buzima bwabo bwa buri munsi kuko zimwe mu mbogamizi bahura nazo zirimo gutakaza amasomo zizaba zikuweho."

Ubusanzwe kubona ibikoresho by’isuku ku bana b’abakobwa ntibiba byoroshye, ndetse imibare igaragaza ko umwana umwe mu icumi ashobora guta ishuri burundu kubera kubura ibikoresho.

Umubyeyi witwa Mukandaga Dorothée yagize ati "Kubabonera ibikoresho nk’ababyeyi byatugoraga, ariko ubu azajya ajya mu mihango asange ibikoresho ku ishuri bihari, bimufashe akurikirane amasomo kuko hari igihe yazaga imutunguye, akaba yasiba n’ishuri."

Abyemeranyaho na Umumararungu Solange nk’umugenerwabikorwa w’uyu mushinga, uvuga ko ubusanzwe bajyaga bagira ipfunwe ryo kugaragaza ko bari mu mihango.

Ati "Ubu nzajya njya mu mihango mpite njya mu cyumba cy’umukobwa nitunganye ubundi nduhuke. Ubusanzwe iyo ibikoresho byaburaga, nayijyamo nkigumira mu rugo."

Umuyobozi w’Umurenge wa Ngeruka, Rwasa Patrick, yabwiye IGIHE ko uretse ibikoresho aba bana bazahabwa, bazanasobanukirwa n’imikorere y’umubiri wabo, babonereho n’andi masomo yihariye ajyanye n’uko bakwifata.

Ikigo cy’amashuri abanza cya Ngeruka ni kimwe muri birindwi uyu murenge ufite. Cyari kiri muri bitatu bitarageramo iyi gahunda yo gufasha abakobwa ku buryo bw’umwihariko.

Our Past Initiative ni Umuryango w’urubyiruko watangiye mu 2012, ukaba ufite abanyamuryango barenga 2000. Wiyemeje gufasha umuryango nyarwanda kumenya amateka yawo, bigatuma baniyubaka mu nguni zitandukanye z’ubuzima.

Wagize uruhare mu bikorwa bitandukanye birimo gusana inzu zatujwemo n’abirukanwe muri Tanzania. Bategura n’ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu bihugu bitandukanye nka Canada, Malaysia, u Bushinwa na Amerika.

Umuryango Our Past Initiative ku bufatanye na Banki ya Kigali watangije ku mugaragaro umushinga wo kubaka Icyumba cy’Umukobwa mu kigo cy’amashuri abanza ya Ngeruka mu Murenge wa Ngeruka mu Karere ka Bugesera
Iki gikorwa cyo gutangiza imirimo yo kubaka iki cyumba cy'umukobwa cyanitabiriwe n'abaturage bo muri aka gace
Ni icyumba cyitezweho gukemura ibibazo abanyeshuri b’abakobwa bahuraga na byo bikabangamira amasomo yabo birimo gusiba ishuri no kubura ibikoresho by’isuku bigendanye n’amikoro make y’ababyeyi babo
Umuyobozi w’umuryango Our Past Initiative, Intwari Christian yashimiye Banki ya Kigali ku bufatanye badahwema kubagaragariza mu mishinga itandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .