Bugesera: Babiri bafashwe bacukura bakanagurisha amabuye batabifitiye ibyangombwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Ukuboza 2019 saa 08:15
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Bugesera yafashe abagabo babiri bacukuraga bakanagurisha amabuye yo kubaka batabifitiye ibyangombwa.

Aba bagabo barimo uw’imyaka 36 n’ufite imyaka 47 bafatiwe mu Kagari ka Ruhehe mu Murenge wa Rweru ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ukuboza 2019.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamduni Twizeyimana yavuze ko umwe muri bo yari asanzwe yarahawe icyangombwa cyo gucukura amabuye make yo gusana inzu ye nyuma aza kurengaho yiha ububasha bwo gucukura amabuye ya kariyeri akayacuruza.

Nyuma umuturage yaje gutanga ikirego ko hari abantu bamwibira amabuye bakayagurisha, hakozwe igenzura barakurikiranwa barafatwa basangwa nta byangombwa bafite.

Yagize ati “Umuturage yatugejejeho amakuru ko hari uza mu isambu ye agatwara amabuye arimo akajya kuyagurisha. Twagiye kureba ibyo bintu dusanga hari uyatwara akayacuruza ndetse yaranashyizemo abakozi bayacukura.”

CIP Twizeyimana avuga ko aba bagabo bakoraga ibinyuranyije n’amategeko kuko usibye kuba bararengeraga bakajya kugurisha amabuye ari mu masambu y’abaturage n’ubundi nta byangombwa bibemerera gucukura kariyeri bari bafite.

Ati “Hari uwigeze kwaka icyangombwa cyo gukura amabuye mu isambu ye akajya gusana inzu ye, yaragihawe ariko abirengaho abigira ubucuruzi ndetse yadukira n’amabuye y’abaturanyi be nayo akayacukura akajya kuyagurisha bituma bajya kumurega.”

Yakomeje avuga koabo bagabo ibyo bakoze bari babizi ko bibujijwe kuko ahantu bacukuraga ayo mabuye hari harafunzwe na leta kubera ko abahabanje bangizaga ibidukikije.

Ati “Ahantu bacukuraga amabuye hari harafunzwe hatemewe gucukurwa kuko byari bimaze kugaragara ko ibidukikije byangirika, babirenzeho basubirayo barongera baracukura kandi babizi ko hafunzwe.”

Kuri ubu aba bagabo bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, sitasiyo ya Rweru kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, mu ngingo yaryo ya 54, ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza