00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Abirukanywe muri Tanzania batakambiye Leta ngo babone aho guhinga

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 25 Nzeri 2022 saa 08:46
Yasuwe :

Imiryango icyenda y’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania bagatuzwa mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ngeruka, barasaba Leta gushakirwa ubutaka bwo guhingaho kuko batunzwe no guca inshuro.

Mu 2013 nibwo abanyarwanda barenga 4500 bari batuye mu turere twa Biharamuro, Ngara, Karagwe na Mureba guhera muri 1960,batangiye kwirukanwa muri Tanzania.

Bamwe bahise bambuka mu Rwanda nk’Igihugu cy’inkomoko basiga imitungo yabo.

Mu kubashakira ubufasha bwihuse bamwe batujwe mu Karere ka Gatsibo mu murenge wa Kabarore mu mudugudu w’Icyitegererezo wa Nyakiriri, ahatujwe imiryango 21.

Abandi batujwe mu Murenge wa Nyarusange, Akarere ka Muhanga, indi miryango 24 yatujwe mu Murenge wa Cyanzarwe, Akarere ka Rubavu no mu bindi bice by’Igihugu.

Aba baturage bari basanzwe batunze ndetse bafite ubutaka bwo guhingaho muri Tanzania ariko kuko ibyago bidateguza bisanze nta n’urwara rwo kwishima.

Abatujwe mu Bugesera bavuga ko bakeneye aho guhinga kuko nk’abantu bahoze batunze, bigoranye kubaho baca inshuro nta n’aho guhinga imboga bafite.

Mukakoroneri Gloriose ufite abana icumi yavuze ko ubuzima babayemo bugoye, bagasaba ko bashakirwa aho guhinga kuko inshuro baca zitabahagije.

Yavuze ko yari umutunzi w’inka 500 muri Tanzania ariko ubu akaba nta hantu na hato afite.

Ati “Ubu turya ari uko tuvuye guca inshuro. Uwaduha nibura akarima ko guhinga wenda kadufasha kwiteza imbere.”

Uzamukunda Donatha na we baturanye muri uyu mudugudu, avuga ko yari afite inka 50, gusa inkundura yo kubirukana yaraje ashorera abana be barindwi we n’umugabo baza mu Rwanda.

Yasabye ko Leta yagira icyo ibamarira ikabaha aho guhinga kugira ngo nabo biteze imbere.

Ati “Iyo abandi basohoye imbuto bajya gutera mu mirima yabo natwe tugira ipfunwe nk’abantu bahoze batunze ariko tutagira munsi y’urugo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngeruka, Rwasa Patrick yabwiye IGIHE ko bitewe n’uburyo aba bantu bajemo icyangombwa kwari ukubaha icumbi gusa ngo naryo ryaje ritujuje ibyangombwa kubera kwihuta ariyo mpamvu babanje gusanirwa.

Ati “Icy’ibanze ni uko hari hakenewe kubasanira ayo mazu ari nabyo byakozwe ariko hari izindi serivisi zo kurengera abatishoboye kandi barazihabwa.”

“Mu gihe Akarere kari gushaka ibisubizo birambye, ikigo cy’amashuri cya G.S Butonde cyabatije ubutaka bwo kuba bahingamo.”

Mu 2013 Komisiyo y’ Igihugu y’ Uburenganzira bwa Muntu yari yatangaje ko izafatanya n’izindi nzego, zaba izo mu Rwanda no muri Tanzania mu gukurikirana imitungo y’Abanyarwanda birukanywe shishi itabona muri iki Gihugu.

Gusa kuri aba baturage ngo kugeza ubu imyaka igiye kuba icumi nta kanunu k’imitungo yabo ibigaragara ko basa n’abakuyeyo amaso.

Ibiro by'Umurenge wa Ngeruka muri Bugesera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .