00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Abanyeshuri beretswe uko bakwirinda ba rusahurira mu nduru bo kuri internet (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 21 Ukwakira 2022 saa 09:09
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano w’Ibijyanye n’Ikoranabuhanga mu Itumanaho [NCSA], rwakomeje ubukangurambaga bugamije gukangurira abantu kwirinda ibyago bashobora guhura nabyo binyuze mu ikoranabuhanga birimo ubwambuzi, ubushukanyi n’ibindi byaha.

Ni muri gahunda y’ubukangurambaga NSCA ikomeje gukorera hirya no hino mu gihugu, aho kuri uyu wa 20 Ukwakira 2022 bwakomereje muri Gashora Girls Academy, mu Murenge wa Gashora, Akarere ka Bugesera.

Uretse abo kuri iki kigo cya Gashora Girls Academy, hahuriye n’abaturutse mu Rwunge rw’Amashuri rwa Dihiro na New Explorers Girls Academy.

Muri ubu bukangurambaga, NCSA ifatanya n’inzego zirimo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa mu bijyanye no kurinda umutekano w’amakuru y’abantu aba abitswe kuri Internet.

Hifashishijwe imikino itandukanye n’uburyo bwo kubaza abanyeshuri ibibazo bijyanye n’imikoreshereze ya Internet, uko bakoresha imbuga nkoranyambaga n’ibyo bashobora kuba bazi ko atari ibyaha.

Mutabazi Paul ukora mu ishami rishinzwe gukurikirana uko internet ikoreshwa no gukumira ibitero bishobora kwibasira abantu baba kuri Internet, yasobanuriye aba banyeshuri ko hari ibikorwa byinshi bibera ku mbuga nkoranyambaga bishobora kubakururira ibyago.

Yagize ati “Turabasaba kwirinda no kurinda amakuru yanyu mushyira kuri Internet. Uko uyikoresha, uko uyikoraho niko ba rushimusi bagerageza gukurura amakuru yawe no kukuyobya cyangwa se amakuru yawe bakaba bayakoresha mu bindi birimo n’ibigize ibyaha.”

Yasabye abanyeshuri kwirinda kugira uwo basangiza umubare w’ibanga wabo, kwirinda gutangaza amakuru aberekeyeho by’umwihariko ay’ibanga ndetse no kwirinda gukoresha internet rusange cyane, no kwibuka gusiga bafunze konti zabo igihe batarimo kuzikoresha.

Abanyeshuri bagaragaje ko hari byinshi bungutse bizabafasha mu mibereho yabo ya buri munsi, kuko bahuraga nabyo kuri Internet ntibamenye ko bishobora kubakururira ibyago.

Kabanda Barbara yagize ati "Namenye ko tutagomba kuvugana n’abantu bose duhuye nabo ku mbuga nkoranyambaga. Imbuga nkoranyambaga ni ikintu cyiza cyane ariko iyo urengereye ushobora kugwa mu bintu bibi."

"Ikintu namenye ko ntagomba guhererekanya ni amafoto yanjye cyangwa amakuru anyerekeyeho yanjye bwite, nkaba nayahereza abantu ntazi. Hari n’ibindi bintu bohereza bamamaza, ugomba kumenya neza ko utagomba gufungura ibyo ubonye byose ngo niba bagusaba amafaranga bakwizeza ibitangaza ubyemere."

Ingabire Sabrine wiga mu mwaka wa Gatandatu muri Gashora Girls Academy, we yagize ati "Ikintu ntahanye ni uko ibyaha bikorwa kuri internet, abantu biba amafaranga, batwara abandi bakajya kubagurisha cyangwa bakaba babakorera ibindi bintu, icyo nicyo kintu cya mbere nakuyemo ko ibyaha ari ibintu bibaho."

“Batubwiye ko twabyirinda tuziririza gushyira ku mugaragaro amakuru yacu bwite, imiryango yacu, aho tuvuka, aho tuba, aho ababyeyi bacu baba n’ibindi. Ibyo batubwiye ko tutagomba kubiha abantu babidusaba kuri Internet mu gihe tutabazi."

Ikoranabuhanga; inkota y’amugi abiri

Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Igenamigambi n’Ubugenzuzi muri Minisiteri y’Uburezi, Christophe Nsengiyaremye, yavuze ko ikoranabuhanga rifasha mu kuzamura ubumenyi n’ubushobozi bw’umuntu, ariko hari ibibi byinshi birikorerwaho, bityo abana bakwiye kwitwararika.

Ati “Iterabwoba, ihohoterwa cyangwa kuganira n’abantu batazwi, kubona amakuru adakwiye cyangwa ibindi bitero by’ikoranabuhanga, ni ibintu bishobora kukwangiza wowe n’ejo hawe hazaza nk’urubyiruko."

Nsengiyaremye yasabye abarimu n’ababyeyi muri rusange kuganiriza abanyeshuri ku bijyanye n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga, kugira ngo bamenye ibyo bahuriraho nabyo bityo bibafashe mu kubarinda.

Muri ubu bukangurambaga hibandwa ku gushishikariza abantu kurinda abana kuri internet, kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga no kwibutsa abantu uburenganzira bafite ku makuru yabo bwite.

Hari kandi kubamenyesha inshingano z’umugenzuzi w’amakuru n’utunganya amakuru, aho basabwa kurinda amakuru yabo bwite ndetse no kurinda imibereho bwite y’umuntu.

Umuyobozi wa NCSA, Col David Kanamugire avuga ko abana bakwiye kuganirizwa ku byago byabibasira igihe bakoresha interineti no gukora ibishoboka ngo batagera ku makuru adakwiriye cyangwa ibindi byabakururira ibyago.

Umuyobozi wa NCSA, Col David Kanamugire avuga ko ubu bukangurambaga buzamara ukwezi, aho bazazenguruka hirya no hino mu gihugu
Nsengiyaremye yasabye abarimu n’ababyeyi muri rusange kuganiriza abanyeshuri ku bijyanye n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga
Umushyushyarugamba, Brian Shema Natete ashyikiriza ibihembo umwe mu banyeshuri bitwaye neza
Muri ubu bukangurambaga MTN Rwanda yahembye abanyeshuri bitwaye neza mu gusubiza ibibazo bagiye babazwa
Mutabazi Paul yasabye abanyeshuri gusobanukirwa ibyaha byose bikorerwa kuri Internet kugira ngo babyirinde
Kagabo George ari ahagarariye MTN Rwanda muri ubu bukangurambaga, yasabye abakiri bato kwitwararika ku bijyanye n'umubare w'ibanga
Ibi biganiro byitabiriwe n'abanyeshuri ndetse n'abayobozi
Habayeho umwanya wo kungurana ibitekerezo ku bibazo bitandukaye
Bahawe ibisobanuro ku mutekano mu by'ikoranabuhanga
Abakozi ba MTN bitabiriye ubu bukangurambaga

Amafoto: Rwema Derrick & Sendegeya Jules


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .