Bugesera: Abakoze Jenoside basabiye imbabazi mu ruhame barimo uwemeye ko yishe Abatutsi 17

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Ugushyingo 2019 saa 06:41
Yasuwe :
0 0

Abagororwa 53 bafungiwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basabye imbabazi imiryango bahekuye, bahamya imbere y’imbaga ko bicuza ibyo bakoze.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, mu bikorwa Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rumaze igihe rukora ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, byo guhuza abakoze Jenoside n’abayikorewe bakabasaba imbabazi.

Muri iki gikorwa cyahuje abaturage bo mu kagari ka Mbyo mu Mudugudu w’Ubumwe n’Ubwiyunge, mu basabye imbabazi harimo umugororwa witwa Musabyimana Elia, wemeye ko ubwe yishe Abatutsi 17, abisabira imbabazi imiryango yahekuye.

Ni igikorwa kigamije kubaka amahoro, ubumwe n’ubwiyunge, cyitabiriwe n’abayobozi barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle; Rucagu Boniface na Mark Kabandana bo mu Rwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye na Komiseri muri RCS ukuriye Ishami rishinzwe ibikorwa byo kugorora, Jean Bosco Kabanda.

Musabyimana Elie utuye mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera, ni umwe mu basabye imbabazi kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Ndi umwe mu babaye ibigwari mu 1994, ndi umwe mu bagabo bashyize mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, yarateguwe nanjye mfasha abayiteguye gushyira mu bikorwa, nishe abagabo, abagore n’abana.”

Ati “Abari hano bose mumbabarire, ndasaba imbabazi uwitwa Muhire Emmanuel kuko nishe se, mukuru we n’abana be batanu, nishe murumuna we, ndasaba imbabazi Muhire n’abarokotse bambabarire. Ndasaba imbabazi Gatete kuko nishe mushiki we mbahora ko ari abatutsi.”

Uyu mugabo ufungiye muri Gereza nkuru ya Bugesera yasabye imbabazi umuryango Nyarwanda kuko yabaye umugome akora Jenoside mu buryo buri hejuru.

Yaniseguye ku muryango we kuko ngo atawubwije ukuri ndetse akawusiga icyasha.

Muhire Emmanuel wiciwe umuryango we yavuze vuga ko Musabyimana yaje kumusaba imbabazi ariko bibanza kumugora, gusa aho bamuhamagariye kujya mu mahugurwa nibwo yafashe umwanzuro.

Ati “Nubwo nsigaye ndi jyenyine ariko gutanga imbabazi ni ngombwa kandi ndazimuhaye nzivanye ku mutima.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle, yavuze ko kuba hari imibiri itaraboneka bikiri ikibazo gikomeye mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge.

Yagize ati “Amakuru agenda aboneka ni uko bidashimije kuko hari abafite amakuru barimo ababishe n’abaturanyi ariko batayatanga. Turasaba abagororwa ko batanga amakuru kandi mu gihe atanzwe hakabaho kuyagenzura mu buryo bwihuse ngo iyo mibiri ishakwe.”

Yavuze ko hari abatanga amakuru adafasha ku buryo uhajya iyo mibiri ntiboneke.

Abagororwa 53 bafungiwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi basabiye imbabazi mu ruhame
Uyu muhango witabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye
Imiryango yarokotse Jenoside yemeye gutanga imbabazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza