Iki gikorwa gisanzwe gikorwa buri mpera z’umwaka aho abafatanyabikorwa bamurika ibyo bakoze, bakabyereka abaturage ndetse bigafasha abaturage gusobanukirwa ibibakorerwa n’uruhare rwabo kugira ngo bagere ku iterambere rirambye.
Ni igikorwa muri uyu mwaka kizaba hifashishijwe itangazamakuru, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.
Umuyobozi Wungirije w’Akarere Ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Umwali Angelique, yavuze ko iki gikorwa gifasha abafatanyabikorwa kumenyekanisha ibikorwa byabo, ndetse n’abo babikorera bakabasha kubisobanurirwa, bakanabaha ibitekerezo ku bikwiriye kunozwa.
Umwali yagarutse ku kamaro k’abafatanyabikorwa, avuga ko bafasha Akarere gushyira mu bikorwa imihigo irimo nko kugeza amazi meza ku baturage, nk’uko Umuryango ’WaterAid’ uherutse kubigenza.
Ati "Ubusanzwe ingengo y’imari tuba dufite mu karere ntabwo yabasha guhaza ibyo akarere gakeneye gukora. Abafatanyabikorwa rero baza baje kutwunganira, kuko dukorana inama tukabereka ibyo akarere gafitiye ubushobozi, na bo bakagaragaza ibyo bifuza gukora, tukareba aho bikenewe bakabihakorera.”
“Mu mwaka ushize wa 2019-2020 twari dufite abafatanyabikorwa 60 mu karere kacu mu bikorwa bitandukanye. Uruhare rwabo muri uyu mwaka, ibikorwa bakoze bifite agaciro ka miliyari esheshatu. Urumva rero ko ari andi maboko akarere gafite.”
Uhagarariye abafatanyabikorwa mu karere ka Bugesera, Murenzi Emmanuel, yavuze ko n’ubwo bahuye n’imbogamizi zitandukanye bitewe n’icyorezo cya Covid-19, bitababujije gukora bitewe n’uko ubuyobozi bw’Akarere bwakomeje kubaba hafi.
Ati “Tukimara kubona ‘Open Day’ (umunsi wo kumurika ibikorwa by’abafatanyabikorwa b’akarere) ihuriranye n’ibihe bikomeye bya Covid-19, twahise dutekereza ubundi buryo twakoresha igikorwa cyo kumurika ibyo twakoze ntigihagarare”.
Umuyozi w’Umuryango Gasore Serge Foundation, yavuze ko aterwa ishema no kuba hari icyo afasha akarere ke mu guteza imbere abaturage, ashimira uburyo ubuyobozi burushaho kubatera ingabo mu bitugu.
Yagize ati “Twe dufite ikigo cy’amashuri abanza kirimo n’irerero ry‘abana bato, aho buri mwaka tugira umubare w’abana runaka dufata bitewe n’ibyiciro by’ubudehe ababyeyi babo babarurwamo, tukabitaho, ababyeyi bakabona uko bajya mu mirimo."
"Dufite kandi n’ivuriro ribitaho igihe barwaye. Dufata n’abana bafite ikibazo cy’imirire mibi tukabitaho mu gihe cy’amezi atandatu, hanyuma tugafasha n’ababyeyi babo mu kwiteza imbere.”
Gasore yavuze ko bagirana ubufatanye n’ubuyobozi mu koroza abaturage, ndetse bafite na porogaramu yo kunga abagiranye amakimbirane.
Uhagarariye Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa (AEE) mu karere ka Bugesera, Andrea Sebulima Melanie, yavuze ko ku nkunga ya ‘Help Child’ babashije gufasha abana badafite ubushobozi, bakabasha kwiteza imbere.
Yagize ati “Twafashe abana 15, bamwe babaga mu muhanda, abandi ubona ko bakennye kandi nta cyo bafite cyo gukora, tubigisha imyuga. Bamaze kubimenya twabashakiye ibikoresho barakora. Kugeza ubu, babaye koperative ikomeye, babaza, bagakora intebe bakanazigurisha.”
Bimwe mu bikorwa by’abafatanyabikorwa bigaragara muri aka karere harimo ibigo by’amashuri, amazi meza atangwa na Water Aid, gahunda yo kuvomerera imyaka, amashuri y’imyuga n’ibindi bitandukanye.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!