00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Abacuruzi bagaye bagenzi babo bijanditse muri Jenoside

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 18 August 2022 saa 09:08
Yasuwe :

Abacuruzi bo mu Karere ka Bugesera bagaye bagenzi babo bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biyemeza kubaka igihugu kirangwa n’ubumwe n’ubwiyunge ndetse baniyemeza kugira uruhare mu kubaka ibikorwaremezo bifatika bizana impinduka.

Ibi byiyemejwe n’abagize urugaga rw’abikorera bo mu Karere ka Bugesera babarizwa mu muryango wa FPR-Inkotanyi ubwo kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Kanama 2022, abagera kuri 84 bahagarariye abandi basuraga Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ndetse n’Ingoro y’Amateka yo guhagarika Jenoside ibarizwa mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuva itangiye gutegurwa kugera ishyizwe mu bikorwa, ku ngoro ho basobanuriwe uburyo ingabo zahoza ari iza RPA zahagaritse Jenoside zikanagarurira Abanyarwanda icyizere.

Bamwe mu bagize urugaga rw’abikorera bavuze ko bagaya bagenzi babo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, biyemeza kuba urugero rwiza muri rubanda.

Musanabera Yvette w’imyaka 25 yagaye bamwe mu bacuruzi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yiyemeza kongera imbaraga mu kwigisha abagifite imyumvire iri hasi.

Ati “ Ikintu nungukiye muri uru rugendo nk’umuntu wavutse Jenoside yakorewe Abatutsi yarabaye, namenye uko igihugu cyacu cyari kiri mu icuraburindi kuri ubu kikaba cyarageze ku iterambere, nk’umucuruzi rero ngiye kongera imbaraga mu kwigisha abandi bacuruzi bagifite imyumvire iri hasi mbereke ko aho twavuye ari habi nta gusubira inyuma.”

Nkundiye Jean Mariwe Vianney ukora ubucuruzi mu Murenge wa Mayange we yagize ati “ Ubu uyu munsi mbonye ko igihugu cyavuye kure, hari byinshi bimaze gukorwa ugereranyije na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu rero tugiye gukora umwuga wacu kurushaho tunagire uruhare mu bikorwa bigaragara bizana impinduka mu muryango Nyarwanda.”

Perezida w’abikorera mu Karere ka Bugesera, Asiimwe Joanna, yavuze ko imwe mu mpamvu bazanye abacuruzi biganjemo urubyiruko gusura urwibutso ari ukugira ngo basobanukirwe amateka y’igihugu cyabo kugira ngo bagire n’umuhate wo gukorera hamwe banateze imbere igihugu cyabo.

Ati “Hano twahabonye icyizere, tugitangira gusura twari tubabaye ariko twasoje tubona ko hari icyizere kuko kuri ubu igihugu kiyobowe neza kandi mu nzira nziza, ubu rero ingamba twafashe ni ugukora cyane tugakorera igihugu cyane tunashimira abayobozi bacu batuma tubona umutekano tugacuruza nta nkomyi.”

Asimwe yavuze ko nk’abacuruzi ba Bugesera kandi bari mu muryango wa FPR-Inkotanyi bifuza ko abakiri bato bari mu bucuruzi bakurira mu murongo wo gushyira hamwe nk’abanyarwanda, bagakura bafata ibikorwa byagutse bigamije guteza imbere igihugu.

Hafashwe umunota wo kwibuka Abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Batanze inkunga mu gushyigikira ibikorwa by'urwibutso
Abagize urugaga rw'abikorera muri Bugesera babarirwa muri 84 nibo basuye uru rwibutso
Asimwe Joanna uhagarariye abikorera muri Bugesera yasabye abacuruzi gukorera hamwe
Beretswe bimwe mu birango bigaragaza ibyaranze urugamba rwo kubohora igihugu
Ku Ngoro y'Amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside, aba bacuruzi beretswe ikarita ingabo zari iza RPA zakoreshaga mu kugenzura Umujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .