Umuhire yaburiwe irengero mu mpera z’icyumweru gishize ubwo inshuti ze n’umuryango bamutegerezaga ngo bizihizanye ijoro rya Noheli bikaza kurangira ataje.
Amakuru atangwa n’Ubugenzacyaha bw’u Bubiligi, agaragaza ko urupfu rwe rushobora kuba rwaratewe no kunyerera kuri ‘escalier’.
Umuryango we watangaje ko ubwa mbere bari babanje gukeka ko yaba yakererewe,ngo gusa inshuti ze b’ari kumwe mu kabyiniro, zikababwira ko zitongeye kumuca iryera guhera saa munani z’ijoro ryo kuwa kane rishyira kuwa gatanu.
Icyo gihe umuryango we witabaje Inzego zishinzwe umutekano zirashakisha ziraheba. Kuri uyu wa Kabiri nibwo Polisi yabahamagaye ibamenyesha ko umurambo we wagaragaye mu nyubako yo hasi y’akabyiniro.
Bivugwa ko yaba yarapfuye ari kumanuka kuri za ‘escaliers’ akanyerera akitura hasi. Haracyakorwa iperereza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!