00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruxelles: Hatanzwe ibiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hahishurwa uruhare rw’u Bubiligi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 17 May 2024 saa 10:32
Yasuwe :

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Ishyirahamwe ry’Urugaga rw’abavoka ryitwa « Conference du Jeune Barreau de Bruxelles » ryateguye ibiganiro mbwirwaruhame byo ku rwego ruhanitse byabereye mu Rukiko rusesa Imanza, i Bruxelles mu Bubiligi.

Ibyo biganiro byabaye ku wa 15 Gicurasi 2024, bibera ahitwa «Salle des audiences solennelles de la Cour de cassation», inzu ikorerwamo iyo ari ikintu kidasanzwe mu butabera cyangwa se ikaberamo ifatwa ry’ibyemezo bikomeye n’indi mihango ikomeye mu Butabera.

Kuba rero ibi biganiro byarahabereye byerakana agaciro bahaye abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibi biganiro byitabiriwe kandi bitangwa na Avocat General Damien Vandermeersch, umunyamategeko Me Michèle Hirsch, Umunyamakuru Colette Braeckman ndetse na Brigitte Safari warokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi watanze ubuhamya.

Mu kiganiro yatanze Umunyamakuru Colette Braeckman yavuze ko u Bubiligi bwatereranye u Rwanda, ati “Ni ibintu twabayemo nk’abanyamakuru bari mu Rwanda mbere y’uko Jenoside itangira, jye ubwanjye nasubiye mu Bubiligi nandika ko mu Rwanda ibintu bimeze nabi abatutsi babwirwa ubutitsa ko bazicwa, niko byaje kugenda.

Yongeyeho ati “Ngeze mu Bubiligi mvuye rwose i Kigali natumiwe mu nama yateguwe n’abo mu idini ry’abagatolika, mpageze umuntu umwe yandika ku kibaho ngo FPR ihagarike intambara natwe duhagarike kwica, nanjye aho nicaye ngira ngo ndarota, nibaza niba nicaye mu Bubiligi koko. Ibi byanyeretse ko bamwe mu bari aha mu Bubiligi bari bafitanye umugambi w’ubwicanyi n’abari mu Rwanda icyo gihe kandi hari mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ho gato.”

Umunyamakuru Braeckman yavuze ko ubwe yiboneye abasirikare b’Abafaransa bereka interahamwe n’abasirikare (Ex. FAR), n’abakozi ba Leta ya Habyarimana inzira bacamo bahunga bikoreye amadosiye y’igihugu bibye, bafashwa n’izo ngabo z’ubufaransa kwambuka bajya muri Zaire, avuga ko yabyiboneye n’amaso.

Ati “Ubundi Ingabo z’Abafaransa zigafata bamwe mu mpunzi zabasivili bakazifotorezaho kugirango berekane ko bari gufasha abaturage babaye. Ikintu kibabaje cyane ni uko twebwe abanyamakuru umwuga wacu ni ugutangaza amakuru, ariko hari abandi baba bafite indi migambi, ugasanga n’ibyemezo byarafashwe, ukavuga ntihagire ukumva ndavuga icyo gihe, ariko kandi tugomba kwandika ngo amateka amenyekane.»

Ikindi Umunyamakuru Colette Braeckman yagarutseho ni uko ngo babasabaga ko bandika babeshyera FPR ko ariyo yahanuye indege ya Habyarimana.

Avocat General Damien Vandermeersch yerekanye ko bo nk’abanyamwuga bafite inshingano zo guha ijambo buri wese, hanyuma bagashungura bakagera ku kuri kw’ibyaha byakozwe.

Ati “Nahuye n’abashinjwaga benshi ubwicanyi no kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ugasanga hari n’abakagombye kuba batari muri ibyo birego nk’abahoze ari Abaminisitiri, abarimu muri kaminuza, abihaye Imana n’abandi,”

“Ibi rero byaje gutuma twumva benshi bavuga ko habaye ubwicanyi, habaye intambara, habaye gusubiranamo n’andi mazina, oya sibyo jenoside nta rindi zina igira ni Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bahize abantu kubera uko bavutse, babasanga aho bihishe, babahigisha uruhindu nta n’intwaro bafite barabica.”

Umunyategeko Michèle Hirsch, ufite ubunararibonye bw’imyaka 29 amaze aburanira indishyi z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu kiganiro cye yagarutse k’ ukuntu abagore bakorewe ihohoterwa mu buryo bukomeye cyane, aho we ubwe ufite amateka kuri Jenoside yakorewe abo mu muryango we b’Abayahudi, yageze mu Rwanda, ibyo yahasanze bigatuma arwara agacika intege.

Yavuze ko ubwo yatangiraga akazi ke yasanze abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakorewe ihohoterwa, yasanze batanga ubuhamya ariko batavuga amateka yabo nyirizina ahubwo bavuga abo mu miryango yabo, ibyabo bakabirenzaho, byerekana ko byari bibagoye cyane kubisihora, n’ubwo ngo ubu hari abatangiye kugerageza kubwira ubutabera amahano bakorewe.

Mu kiganiro na IGIHE Arnaud Hamann, uyobora ishyirahamwe « Conference du Jeune Barreau de Bruxelles » yavuze ko icyo gikorwa cyateguwe mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ati “Urebye nyuma y’amateka y’intambara y’isi yabayeho, iyi Jenoside ni yo yishwemo abantu benshi mu gihe gito kandi mu bugome bukomeye. Twahaye rero umwanya umwe mu bayirokotse, Safari Brigitte, atanga ubuhamya, duha umwe mu Banyamakuru Colette Braeckman bakurikiranye amateka yo mu Rwanda umwanya ngo atuganirize, n’abanyamategeko barimo Avocat General Damien Vandermeersch na Me Michèle Hirsch.”

Yavuze ko batanze ibiganiro bijyanye n’imanza bakurikiranye ku bashinjwaga ubwicanyi no kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, byose bakaba barabikoze ngo bye gusigara gusa mu mpapuro, ari na yo mpamvu bifashishije ibyuma bifata amajwi n’amashusho ngo bizakoreshwe no mu rubyiruko rw’abacamanza cyangwa abanyamategeko bandi.

Ibyavuzwe byose byabitswe mu buryo bw'ikoranabuhanga kuburyo bizigisha n'abandi banyamategeko bakiri bato
Avocat General Damien Vandermeersch yerekanye ko bo nk’abanyamwuga bafite inshingano zo guha ijambo buri wese
Brigitte Safari warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi watanze ubuhamya.
Umunyamakuru w'inzobere ku Rwanda kuva jenoside yakorewe Abatutsi itegurwa
Ni igikorwa cyitabiriwe na benshi baganirizwa ku mateka ya Jenoside Yakorewe Abatutsi
Umunyamategeko, Me Michèle Hirsch yavuze ko byagoranye kugira ngo abakorewe ihohoterwa muri Jenoside babashe gutanga ubuhamya
Hagaragajwe uburyo u Bubiligi bwanze gutabara kandi bwarabonaga ko hari kuba Jenoside
Ni igikorwa cyabereye muri «Salle des audiences solennelles de la Cour de cassation»
Abatanze ibiganiro bavuye imuzi amateka ya Jenoside Yakorewe Abatutsi
Arnaud Hamann, uyobora ishyirahamwe « Conference du Jeune Barreau de Bruxelles » yavuze ko bateguye abatanga ibiganiro bafite amateka ashyitse kuri Jenoside Yakorewe Abatutsi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .