Ku bufatanye n’Ishuri-Umuco ryashinzwe n’Abanyarawanda batuye mu mujyi wa Liège, Umunyamakuru Hélène Annet na Yvan Gorré wandika agategura filimi n’ibiganiro binyura kuri Televiziyo y’u Bubiligi muri kiganiro cy’abana cyitwa “Les Niouzz”, bajyanye n’abana biga mu Ishuri-Umuco mu Rwanda hakorwa iyo filime mbarankuru.
Abo bana bajyanye na Eric Twagirimana warishinze ndetse n’uwitwa Karurenzi Donatille bafatanya ibikorwa byo kwigisha muri iryo shuri.
Iyo filime yashingiwe ku byo abo bana bagiye babona, byaba amateka ababyeyi babo babayemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’uko bababonye u Rwanda rwiyubatse.
Babifatanyaga n’ubuhamya bwa Karurenzi Donatille, warokokeye i Kabgayi, bituma filime igira umwihariko wo guhuza ibiganiro by’abana n’ubuhamya.
Ikindi ni uko amashusho n’injyana byakoreshejwe na byo byahaye imbaraga, iyi filime yiswe ‘La Force des Racines’.
Iyi filime y’iminota 26, yatoranyijwe mu zindi 19 zahataniraga igihembo ngarukamwaka cyiswe ‘Prix du Journalisme 2024 du Parlement de la Fédération Wallonie-Bruxelles.’
Yatoranyijwe kuko abakemurampaka babonye yarakoranywe ubushake n’ubwitonzi kugira ngo izabere imfashanyigisho urubyiruko mu gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, no kumenya aho u Rwanda rugeze rwiyubaka.
Babinyujije muri iyi filime, Hélène Annet na Yvan Gorré batanze umusanzu ukomeye mu gusobanura ibihe bikomeye Abanyarwanda banyuzemo, banakangurira abakiri bato guhangana n’ibibazo byugarije Isi birimo urugomo n’ivanguramoko.
Hélène Annet yasobanuye ko yakoze iyi filime kugira ngo agaragaze ibyaranze Jenoside yakorewe Abatutsi, yifashishije ubuhamya bwa Donatille Karurenzi wari ufite imyaka 13 y’amavuko mu 1994, akarokokeye i Kabgayi.
Ati “Na hano dutuye mu Burayi, urwango, urugomo no kwihakana abantu byabayeho kandi bikomeje no kugaragara. Hari n’ubwo bituruka ku tuntu duto.”
Yavuze ko intego yabo yari ukwerekana ko ibyabaye mu Rwanda n’iwabo byabayo mu gihe nta cyaba gikozwe ngo bihagarare, agaragaza ko ari n’uburyo bwo gukebura abakiri bato bakaba maso, bakamenya neza amateka, bakubahana, ntibagirane ibibazo kuko bafite byinshi bahuriyeho.
Mu kiganiro na IGIHE, Donatille Karurenzi yagaragaje ko yishimiye iki gihembo bijyanye n’uruhare kizagira mu gusobanura amateka.
Abishingira k’uko kuva iyi filime yasohoka, abarimu n’abanyeshuri bo mu Bubiligi barayifashisha, ndetse rimwe na rimwe bagatumira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo batange ubuhamya, bakarushaho gusobanukirwa.
Ati “Uretse n’igihembo twishimiye cyane urugendo duherutsemo [mu Rwanda] kuko ni rwo ntandaro y’iyi filimi mbarankuru. Byaduhaye imbaraga zo gukomeza gukundisha abana igihugu, kubasobanurira amateka yacyo, amateka ababyeyi babo baciyemo.”
Yavuze ko icyo gihembo kinasubiza agaciro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, n’abayirokotse, kikanibutsa abatuye Isi ko bakwiye kubaka imbere heza hashingiye ku mahoro no gufashanya.
Ishuri-Umuco ryatangijwe mu mpera z’umwaka wa 2019 n’Abanyarwanda baba mu mahanga muri DRB-Rugari Liège.
Bishyize hamwe mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo no gufasha abana bakomoka ku Banyarwanda kurushaho kunga ubumwe no gusigasira umuco nyarwanda.
Eric Twagirimana uyobora Ishuri-Umuco de Liège yashimiye cyane Inteko y’Umuco, Misiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, MINUBUMWE na Polisi y’u Rwanda uko babafashije cyane mu rugendoshuri rwavuyemo iyi filime, n’abandi bose bakoze ngo iki gikorwa kigere aho kigeze kandi neza. Ati “Ndashimira cyane kandi Ababyeyi dufatanya kwigisha abana bacu umuco n’ibijyana nawo byose muri Liège, mukomeze mukigire icyanyu.”
AMASHUSHO: Ikiganiro cyihariye na Donatille Karurenzi wari uhagarariye Ishuri-Umuco rya Liège, nyuma y’uko Filimi Documentaire yiswe “La force des raciness”, ivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yahawe igihembo cy'Itangazamakuru cya 2024 n’Inteko Ishinga Amategeko y’u… pic.twitter.com/xpag5VosCr
— IGIHE (@IGIHE) January 9, 2025
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!