Minisiteri y’Ingabo ya Kazakhstan yagaragaje ko Brig Gen Nyirubutama yari aherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu birimo Kazakhstan, Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga.
Brig Gen Nyirubutama yageze muri Kazakhstan, ajyaniye Perezida w’iki gihugu, Kassym-Jomart Tokayev, ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame bujyanye no kwagura ubufatanye.
Perezida Tokayev tariki ya 26 Nzeri yagaragarije Brig Gen Nyirubutama ko yishimiye amasezerano yaherukaga gusinywa na Kazakhstan n’u Rwanda yo gukuriraho abaturage Visa mu rwego rwo koroshya urujya n’uruza.
Ibiro Ntaramakuru Akorda byo muri Kazakhstan byasobanuye ko bombi banaganiriye ku zindi nzego ibihugu byombi byakwaguriramo ubufatanye. Urwego rw’umutekano ni rumwe mu zatekerejweho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!