Frank Rusagara wahoze mu ngabo z’u Rwanda uri mu bari mu kiruhuko cy’izabukuru yatawe muri yombi muri iki cyumweru ku mpamvu zitatangajwe.
Aya makuru yaje kwemezwa na Brig. Gen. Joseph Nzabamwita, Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda (RDF) abitangariza The New Times.
Kuri ubu iperereza ku byo ashinjwa ngo riracyakorwa.
Mbere yo gusezererwa mu ngabo z’igihugu mu mwaka ushize, Rusagara yari arangije imirimo yari yashinzwe ya ‘attaché militaire’ muri Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza.
Mbere yigeze kuba Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Ingabo. Mu yindi mirimo yakoze, yabaye umuyobozi w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, n’umuyobozi w’ishuri rikuru rya gisirikare i Nyakinama mu Karere ka Musanze.

TANGA IGITEKEREZO