Brig. Gen. Célestin Kanyamahanga yari kumwe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Brésil, Lawrence Manzi, aho basuye Minisiteri y’Ingabo ya Brésil bakirwa n’Umuyobozi Wungirije ushinzwe Igenamigambi, Maj Gen Jose Ricardo Meneses Rocha.
Impande zombi zaganiriye ku gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye n’umutekano n’ingabo.
Amb. Manzi yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Brésil tariki ya 14 Ukuboza 2023. Ni nyuma y’icyemezo Guverinoma yari iherutse gufata cyo gufungura Ambasade muri icyo gihugu, ikaba ari na yo ya mbere muri Amerika y’Amajyepfo.
Guverinoma y’u Rwanda n’iya Brésil bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye mu kohererezanya abakatiwe n’inkiko no gukurikiraho visa abafite pasiporo zo ku rwego rw’abadipolomate n’iz’akazi, bushingiye ku masezerano yashyizweho umukono mu Ukwakira 2023.
Amafoto: RDF
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!