BRD yijeje abanyeshuri ko mu cyumweru gitaha bazabona bourse y’amezi atatu

Yanditswe na Habimana James
Kuya 18 Mutarama 2020 saa 12:46
Yasuwe :
0 0

Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere (BRD), yijeje abanyeshuri bahabwa amafaranga abafasha mu mibereho yabo ya buri munsi azwi nka ‘bourse’ ko mu cyumweru gitaha bazahabwa amafaranga ya Mutarama, Gashyantare na Werurwe 2020.

BRD yatanze iki cyizere nyuma y’aho umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter, yanditse ati “Ni ngombwa ko twongera guhamagara Perezida wa Repubulika kugira ngo tubone amafaranga yacu adutunga? Turabarambiwe.”

Ishami rya BRD rishinzwe ibirebana n’uburezi ryatangaje ko ryakiriye urutonde rw’abanyeshuri 28,446 ruvuye muri Kaminuza y’u Rwanda n’ Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro (RP).

Ku banyeshuri ibihumbi 28,446, BRD imaze kwishyura abanyeshuri ibihumbi 27,936 (98%) bourse. Mu banyeshuri bashya ibihumbi 9,810, hishyuwe 9,609, kandi mu banyeshuri bakomeje kwiga mu yindi myaka ibihumbi 18,606 hishyuwe 18,327 muri UR na RP.

Ati “Abanyeshuri 511 basigaye batarishyurwa (389 ba UR na 122 ba RP), hagaragaye ko abenshi bataruzuza ibisabwa bijyanye no gusinya amasezerano y’inguzanyo n’amakuru abafatanyabikorwa cyangwa abanyeshuri baduha aba atandukanye”.

BRD ikomeza ivuga ko hari kandi abanyeshuri basaga 491 bourse yabo yagarujwe na banki zabo zitandukanye bitewe nuko batanze amakuru atariyo ajyanye na konti zabo.

Ku banyeshuri biga hanze y’igihugu, bourse ya Mutarama 2020 kugeza muri Werurwe 2020 yarishyuwe, naho abiga mu Rwanda, bazatangira kwishyurwa mu cyumweru gitaha guhera tariki ya 23 Mutarama 2020.

BRD ishimangira ko abanyeshuri bazaba bataruzuza ibisabwa no gusinya amasezerano y’inguzanyo bitarenze Werurwe 2020, batazabona buruse ikurikiraho.

Iyi banki ivuga kandi ko itsinda ry’abakozi bayo bagiye gusubira mu bigo abanyeshuri bigamo babafashe kuzuza ibisabwa muri EFMIS, no gusubiza ibibazo baba bafite bijyanye no kwiyandikisha, ibya bourse ndetse n’amafaranga y’ishuri.

Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Sayinzoga, yavuze kandi ko barimo gukemura bimwe mu bibazo bigihari cyane cyane uko amakuru ku itangwa rya bourse amenyekana.

Yagize ati “Bavandimwe banyeshuri, mwavuze kandi BRD yabumvise, turashaka kuvugurura uburyo dutangamo amakuru ku bijyanye n’amafaranga ya ‘bourse’, dufite urubuga nkoranyambaga rushya rwa Twitter rwabagenewe.”

Yakomeje agira ati “Mwatwoherereza ubutumwa kuri [email protected] mugaragaza ikibazo cyanyu kandi tuzahita tugikemura, ubu twamaze kwishyura abanyeshuri ku kigero cya 98% kandi dufite ubushake bwo gukemura n’ibindi bibazo byose, mwirambirwa kutwandikira.”

Abantu batandukanye bagiye bavuga kuri ubu butumwa, bavuga ko bishimiye kuba BRD irimo gushaka gukemura iki kibazo.

Uwitwa Nkusu Patrick yagize ati “Ibyiza ni uko BRD yagira amashami muri buri shami rya Kaminuza aho abanyeshuri bagaragariza ibibazo byabo, byakoroha kurusha gukoresha Twitter.”

Uwitwa Jean Nepomuscène Uwurukundo we yagize ati “Murakoze cyane, bizajya bidufasha gutambutsa ubutumwa ku buryo bworoshye.”

Uwitwa Mahoro Edmond we yagize ati “Birakenewe ko mukorana n’abahagarariye amahuriro y’abanyeshuri cyane cyane abahagarariye amashuri, ibi byatanga umusaruro.”

Guhera muri uyu mwaka w’amashuri 2019/2020, ingano y’amafaranga abanyeshuri bahabwa yo kubafasha mu mibereho yabo ya buri munsi azwi nka ‘bourse’ yarongerewe ava ku bihumbi 35 Frw agera ku bihumbi 40Frw.

BRD yashyizeho urubuga ruzatuma ikomeza kunoza itangwa rya bourse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza