Ibi byatangajwe n’Umuyobozi wa BRD, Kampeta Sayinzoga kuri uyu wa Kane tariki 21 Mutarama 2022, mu Murenge wa Nyagahengeri mu Karere ka Rwamagana mu muhango wo gushyikiriza imwe mu miryango itishoboye amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.
BRD itangije iki gikorwa mu gihe yari imaze ukwezi ikusanya amafaranga mu Banyarwanda ndetse n’ibigo bitandukanye kugira ngo ibashe kugera ku ntego yayo yo gucanira imiryango ibihumbi 10.
Muri iyi gahunda, BRD yishyurira umuturage ibihumbi 100 Frw, na we akiyishyurira ibihumbi 15 Frw, ubundi agahita agezwaho amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.
Umuyobozi wa BRD, Kampeta Sayinzoga, yavuze ko ukwezi kwa Mutarama kuzarangira bamaze gucanira ingo 1500.
Yagize ati “Tunejejwe n’uko mu gushyira mu bikorwa gahunda ya ‘Cana Challenge’ tumaze ukwezi dukusanya amafaranga ava mu Banyarwanda, inshuti z’u Rwanda n’ibigo bitandukanye. Uyu munsi twatangiye gushyira imirasire ku nzu z’abagenerwabikorwa. Uyu munsi hamaze gucanirwa ingo 160.”
Yongeyeho ko amafaranga bamaze gukusanya agera kuri 80% y’ayo bifuzaga ndetse kuri ubu ashobora gucanira ingo ibihumbi umunani, anashimangira ko muri Werurwe bazaba bamaze gucanira ingo ibihumbi 10 nk’uko biyemeje kandi iki gikorwa kikaba gishobora kuzakomeza.
Nirere Yvonne wo mu Kagari ka Kibare, Umurenge wa Nyagahengeri, Akarere ka Rwamagana, wahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, yavuze ko yishimiye kuba avuye mu icuraburindi.
Yagize ati " Iki gikorwa nacyishimiye kubera ko nari nsanzwe mbayeho nabi, iwanjye ari mu mwijima ubona bibabaje n’abana batishimye kuko batabashaga kwiga neza kubera kubura urumuri cyane cyane ko babonaga ko nta n’ubushobozi mfite bwo kuzageza iwanjye amashanyarazi.”
Yakomeje avuga ko yishimye cyane kuko atazongera kujya agura peteroli ya buri munsi ndetse n’abana be bazajya babasha gusubira mu masomo bibafashe gutsinda neza.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, we yavuze ko muri iyi Ntara, abaturage barenga gato 70% ari bo bashobora kubona amashanyarazi anashimangira ko ‘Cana Challenge’ izatuma umwaka wa 2024 ugera Abanyarwanda bose bamaze kuyabona.
Ati “Twabihaye agaciro gakomeye kuko ari umuhigo uri mu gahunda yo kugeza amashanyarazi kuri bose muri 2024 kandi na none tunavuga y’uko ibikorwa nk’ibi bizabyihutisha.”
Muri iyi gahunda ya ‘Cana Challenge’, Banki ya Kigali na yo yatanze amafaranga azacanira ingo 1000.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!