IDFC igizwe na banki zo mu bihugu bikize n’ibikiri mu nzira y’amajyambere 27, zigamije kugira uruhare mu bukungu bw’Isi cyane cyane hibandwa ku butangiza ibidukikije.
Ubu bunyamuryango BRD yaherewe mu Nama Ngarukamwaka ya IDFC yabereye Washington D.C muri Amerika, bugiye gutuma iryo huriro rishinga imizi muri Afurika no gukomeza kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.
IDFC yashinzwe mu 2011 ni ihuriro rifite ijambo rinini mu bijyanye n’imari mu Isi, ikaba ikigo kini mu iterambere ry’ibihugu no gutera inkunga imishinga igamije guhangana no kurwanya ingaruka z’ihindagurira ry’ibihe.
Imari shingiro ya IDFC ibarirwa agaciro ka miliyari 4000$ ndetse buri mwaka iri huriro, ryiyemeza gutera inkunga imishinga y’iterambere ya miliyari 600$ irimo n’iya miliyari 150$ yo guteza imbere imishinga ijyanye no kurwanya iyangirika ry’ibihe.
Ibigo binyamuryango bya IDFC biba bigomba gutera inkunga ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga itandukanye hashingiwe kuri politiki y’ibihugu bikomokamo ariko bikanahuriza ku kubahiriza politiki mpuzamahanga ku ngingo runaka.
Byose bihurira ku gushyira mu bikorwa intego z’iterambere rirambye n’imishinga ijyana n’amazezerano ya Paris yo gufasha imishinga irengera ibidukikije.
Nk’umunyamuryango wa IDFC, ubu BRD ni imwe muri banki zishobora kungukira ku mahirwe y’inkunga n’ishoramari bitangirwa muri iryo huriro, ubwunganizi mu bya tekinike n’ubunararibonye mu gutera inkunga imishinga itangiza ibidukikije.
Ni n’amahirwe ku ishoramari mvamahanga ritaziguye rizanwa mu Rwanda, ibifasha n’izindi banki kubona amafaranga zifashisha mu mishinga itandukanye y’iterambere u Rwanda rufite.
Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Sayinzoga yavuze ko kuba umunyamuryango wa IDFC ari intambwe ikomeye banki ayoboye iteye.
Yongeyeho ko uretse gufasha mu gushyira mu bikorwa imishinga y’iterambere rirambye no guteza imbere imishinga ibungabunga ibidukikije, bizanabafasha mu bufatanye bwagutse n’ibindi bigo ku rwego rw’Isi.
Ati “Twiteguye kubyaza umusaruro iri huriro mu guteza imbere ihangwa ry’udushya, gukusanya amikoro no gukomeza guharanira impinduka nziza mu baturage duha serivisi.”
IDFC kandi izafasha BRD mu kugira uruhare mu biganiro bigamije guteza imbere politiki z’imari zirandukanye zaba iz’igihugu no ku rwego mpuzamahanga, ibiri mu murongo mugari w’icyerekezo 2050 aho u Rwanda ruzaba ruri mu bihugu bikize, n’uwa Afurika Yunze Ubumwe yo mu 2063, aho uyu mugabane uzaba warahuje gahunda zitandukanye z’iterambere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!