BRD imaze kugaruza miliyari 10 muri 70 Frw yishyuza abarihiwe na leta muri Kaminuza

Yanditswe na Habimana James
Kuya 18 Nyakanga 2019 saa 04:59
Yasuwe :
0 0

Banki Itsura Amajyambere (BRD) , yatangaje kuva ihawe inshingano zo gukurikirana no kwishyuza abanyeshyuri barihiwe na leta kwiga Amashuri Makuru na Kaminuza mu 2016, imaze kugaruza miliyari 10 kuri miliyari 70 FRW yasabwe kugaruza.

Kuri uyu wa Kane, BRD yahuye n’inzego zitandukanye zirimo iz’abikorera, iza leta n’abakoresha batandukanye, harebwa uko ikibazo cy’abatishyura amafaranga bagurijwe na leta cyakemuka.

Umuyobozi Mukuru wa BRD, Eric Rutabana yavuze ko iyi banki yafashe inshingano zo gukurikirana no gutanga inguzanyo ku banyeshuri biga mu mashuri makuru na Kaminuza mu 2016, nyuma yo gusinyana amasezerano na leta binyuze muri Minisiteri y’uburezi.

Yatangaje ko muri icyo gihe ingano y’amafaranga yagombaga kwishyuzwa yageraga kuri miliyari 70, kugeza ubu amaze kwishyuzwa ni miliyari 10, ibi bigaragaza ko hakiri inzira ndende.

Gusa yavuze ko igishimishije ni uko muri iyi myaka abishyura bagenda biyongera. Kuva mu 2016 abishyuye batanze miliyari 1.4, mu 2017 bishyura miliyari 2.4 naho mu 2018 bishyura miliyari 3.4.

Yagize ati “Murumva ko inzira ari nziza, igikorwa nk’iki cyo guhura kiba kigamije gushishikariza ari ababonye inguzanyo n’abakoresha kudufasha muri iyo nzira kugira ngo umubare w’abishyura urusheho kwiyongera.”

Rutabana yavuze ko abagomba kwishyura bagera ku bihumbi 70, mu gihe abitabira kwishyura ari ibihumbi 12 gusa.

Ati “Hari benshi batigaragaza ngo bavuge ko babonye inguzanyo, ibi babiterwa n’uko abo mu myaka ya kera hari abo tudafitiye amakuru y’aho baherereye, ibyo bize ndetse n’amafaranga bahawe, turasaba ko impande zose zikomeza gufatanya ngo tumenye abo bantu aho baherereye tubashe kubishyuza.”

Mu bindi bibazo bituma abarihiwe na leta batishyura uko bikwiye harimo ko usanga nk’abize mbere y’umwaka wa 2008 nta ndangamuntu bari bafite zikoresha ikoranabuhanga, kubatahura ubu bikaba bigoye.

Rutabana yavuze ko barimo gukorana n’ibigo nk’igishinzwe Indangamuntu mu Rwanda (NIDA, Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) n’ibindi kugira ngo amakuru atuzuye bafite arusheho kuzuzwa.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugène Mutimura na we witabiriye iki gikorwa yashimiye ibigo byamaze gufatanya kugira ngo aya mafaranga yishyurwe, avuga ko hanakwiye gukomeza gufatanya na za ambasade kugira ngo na babandi bari hanze y’u Rwanda bishyuzwe.

Yagize ati “Abenshi ntabwo baba bazi ko iyo bishyuye aya mafaranga baba bishyuriye abana babo, barumuna babo n’abandi mu gihe kiri imbere.”

Muri iki gikorwa kandi hahembwe ibigo byaba ibya leta, iby’abikorera n’abantu ku giti cyabo bagize uruhare mu kwishyura cyangwa kwishyuza aya mafaranga.
Umwe mu bahembwe ku giti cyabo ni Komiseri mukuru wungirije wa RCS, DCGP Jeanne Chantal Ujeneza.

Yavuze ko yahawe inkunga yo kwiga mu 2000-2004 ubwo yigaga mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, nyuma aza kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza nabwo afashijwe na leta.

Yagize ati “Ubwo twari mu kazi nibwo baje kudushishikariza nanjye nibonamo ko ngomba kwishyura, mu by’ukuri ayo mafaranga ntayo nari mfite ariko naravuze nti ngomba kuyashaka, nagiye muri banki mbabwira ko mfite umwenda ngomba kwishyura, banki yaranyumvise irayampa yose nyishyurira rimwe.”

Yasabye n’abandi bose barihiwe na leta kumva ko kwishyura ari ugufasha abandi bakeneye ubu bufasha mu gihe kiri imbere.

Kuri uyu wa Kane BRD nibwo yahuye n’inzego zitandukanye zirimo abikorera, leta n’abakoresha batandukanye harebwa uko ikibazo cy’abatishyura amafaranga bagurijwe na leta yo kwiga cyakemuka.
Iyi nama yitabiriwe n'ibigo bitandukanye bifite abo bikoresha harimo n'abarihiwe na leta
Minisitiri w’Uburezi Minisitiri w'Uburezi, Dr Eugène Mutimura na we witabiriye iki gikorwa yashimiye ibigo byamaze gufatanya kugira ngo aya mafaranga yishyurwe
Abafashije kwishura no kwishyuriza BRD bahawe ibihembo
BRD yasabye ibigo bitandukanye kwishyuza abakozi bakoresha barihiwe na leta kwiga
BRD yavuze ko hari ubushake bwo gukomeza kwishyura aya mafaranga
Ibigo byafashije mu kwishyuza abakozi babyo byabihembewe
Ibigo n'inzego za leta bahembwe muri iyi nama
Minisitiri w'uburezi yashimiye abitwaye neza mu kwishyuza aya mafaranga leta yahawe abanyeshuri biga kaminuza
Umuyobozi mukuru wungirije wa RCS, DCGP Jeanne Chantal Ujeneza wahembwe
DCGP Ujeneza yasabye n’abandi bose barihiwe na leta kumva ko kwishyura ari ugufasha abandi bakeneye ubu bufasha mu gihe kiri imbere
Umugenzuzi mukuru w'imari n'umutungo by'igihugu Biraro Obadiah
Umuyobozi Mukuru wa BRD, Eric Rutabana yavuze ko igishimishije ari uko muri iyi myaka abishyura bagenda biyongera
Umuyobozi mukuru wa Prime Insurance Ltd, Mirenge John, n'umuyobozi mukuru wa BRD Eric Rutabana
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Richard Tusabe yitabiriye iki gikorwa
Umuyobozi Mukuru w'Inama nkuru y'uburezi, HEC, Muvunyi Emmanuel
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascène, nawe yaje muri iyi nama harebwa uko iyi nguzanyo yagaruzwa

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza