Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi n’abakozi ba BRALIRWA, bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye, n’abo mu miryango y’abakoreraga urwo ruganda bishwe muri Jenoside.
Kunamira abo bashyinguye muri izo nzibutso zombi byabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka.
Abitabiriye ibyo bikorwa kandi bunamiye izo nzirakarengane banashyira indabo ku mva ziruhukiyemo mu rwego rwo gusubiza agaciro ubuzima zambuwe.
Humvishwe kandi ubuhamya bwa Munyaneza Concorde na Gasasira Jean Maurice, bombi basobanuye inzira banyuzemo ngo barokoke Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo ubu baharaniye kubaho bakaba bariyubatse.
Meya w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yabwiye abakora muri BRALIRWA basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisenyi ko Leta yashyize imbaraga mu gusigasira ubumwe n’ubwiyunge kugira ngo abantu babashe kubana mu mahoro, asaba buri wese gufatanya n’abandi urwo rugendo rwo kubaka igihugu.
Yagize ati “Ni inshingano yacu twese guharanira ko amateka atazisubiramo kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi.”
Umuyobozi Mukuru wa BRALIRWA, Ethel Emma-Uche, yashimye uburyo ubuyobozi bw’u Rwanda bwabashije kubaka ubumwe n’amahoro abantu bakongera kubana neza.
Ati “Turashima cyane icyerekezo cya Leta y’u Rwanda mu miyoborere. Imbaraga yashyize mu kwimakaza ubwiyunge, amahoro n’ubumwe byatumwe twese tubasha gukorera mu gihugu gikomeje gutera imbere. Tuzakomeza gufatanya mu kubaka iterambere ry’u Rwanda n’ahazaza hatubereye twese.”
Umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Hakizimana Emmanuel, yavuze ko u Rwanda rwahisemo inzira yo kwikura mu mateka ashaririye ya Jenoside binyuze mu biganiro bitanga ubutumwa.
Ati “Tuzakomeza gutanga ubutumwa bw’icyizere kuko u Rwanda rifite ubuyobozi buhamye kandi bufite gahunda nziza zo gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda n’imibereho myiza y’abarutuye. Icyo cyerekezo gihamye cyo kujya mbere ni ikimenyetso cy’uko ubufatanye bwacu buzatugeza kuri ejo heza.”
Dr. Hakizimana yashishikarije buri wese kugira uruhare mu gusobanurira ababyiruka amateka ya Jenoside, kurwanya ingengabitekerezo yayo mu buryo bwose no gukomeza inzira y’iterambere binyuze mu kunga ubumwe.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!