Uyu muganda udasanzwe wahujwe no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’isuku n’isukura no kubungabunga ibidukikije wakorewe ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu ku wa 20 Nzeri 2024.
Abaturage baganirijwe ku buryo babungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, kwita ku isuku no kuvangura neza ibishingwe n’uruhare rwa buri wese kugira ngo bigerweho.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n’Imikoranire n’ibindi bigo muri Bralirwa, Mutoni Rosette yavuze ko kubungabunga ibidukikije ari imwe mu nkingi zubakiyeho gahunda z’igihe kirekire z’uruganda.
Ati “Kubaka ibirambye ni inshingano yacu nyamukuru. Kuko inzira yo kuba mu Isi izira imyanda ihumanya ari ndende, gahunda zirimo ‘umunsi mpuzamahanga w’isuku n’isukura’ ni urubuga rwo gukoreramo ubukangurambaga bwo kurengera ibidukikije no gushishikariza abantu gukora ibikorwa bituganisha ku kuba mu Isi isukuye kandi irengera ubuzima.”
Maniraguha Yoram ukora muri imwe muri koperative zisukura inkengero z’ikiyaga cya Kivu yagaragaje ko hari ubumenyi bwinshi bungukiye mu nyigisho zatanzwe ndetse yiyemeje kongera imbaraga mu bikorwa bikangurira abandi kubungabunga ibidukikije.
Ati “Ibikorwa by’isuku nitabiriye uyu munsi byanyeretse ko dufatanyije twazana impinduka nziza. Ntabwo twaje gutoragura imyanda gusa ahubwo iki gikorwa tugomba kukigira icyacu, tukabera urugero abato na bo bakatwigiraho mu kubungabunga ibidukikije.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Prosper Mulindwa yashimye Bralirwa ku bufatanye igirana n’Akarere muri gahunda zitandukanye, no kuba yahaye ibikoresho by’isuku koperative zikorera mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu, asaba abaturage guhora bari maso kugira ngo inkengero z’ikiyaga cya Kivu n’Akarere kose bihore bisukuye.
Ati “Ibikorwa bibungabunga ubuzima biba umuco binyuze mu bukangurambaga buhoraho butuma habaho guhindura imyumvire. Uyu munsi twibukijwe ko ubuzima bw’umubumbe wacu buri mu biganza byacu. Buri gikorwa dukoze kigira uruhare mu isukura no kubungabunga ibidukikije mu buryo burambye. Twese duharanire kugira umujyi usukuye.”
Umunsi Mpuzamahanga w’Isuku n’Isukura washyizweho n’Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye mu Ukuboza 2023, yemeza ko uzajya wizihizwa ku wa 20 Nzeri buri mwaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!