Bralirwa yasobanuye impamvu zateye ibura rya Mützig ku isoko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Ukwakira 2020 saa 02:52
Yasuwe :
0 0

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa Plc, rwasobanuye ko gutunganya imashini aribyo byateye ibura ry’inzoga rwenga ya Mützig, ku buryo hari n’aho ibiciro byayo byari byatangiye kuzamurwa.

Amakuru y’uko Mützig ari nke ku isoko yatangiye kumvikana mu ntangiriro z’icyumweru gishize, binagarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko bakitsa kuri Mützig ntoya, benshi bazi nka ‘Petit Mützig’.

Kuri uyu wa 22 Ukwakira, Bralirwa ibinyujije kuri Twitter yahumurije abakunzi b’iki kinyobwa, ko ibura ryacyo ryatewe n’ibikorwa byo kubungabunga imashini, ariko ubu ikibazo cyakemutse.

Yagize iti “Bakiliya bacu beza, tunejejwe no kubamenyesha ko inzoga ya Mützig iboneka hose ku isoko mu Rwanda. Ibura rya Mützig ryagaragaye mu minsi ishize ryaturutse ku kubungabunga imashini z’uruganda bijyanye n’amahame y’ubuziranenge tugenderaho (ISO 9001) hamwe no kugurisha bihebuje iki kinyobwa cya Mutzig mu gihe cyashize."

"Twiyemeje rero gukomeza gukorana umwete n’umurava ngo ibinyobwa byacu bikomeze bigere hose kw’isoko. Murakoze gukomeza kuryoherwa n’ibinyobwa byacu byiza."

Bralirwa yakomeje ivuga ko igiye gukora ibishoboka byose kugira ngo abakiliya bayo babashe kubona iki kinyobwa n’ibindi ikora aho baba baherereye hose.

Bijyanye n’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, utubari muri iyi minsi turafunze, nubwo bitabuza ko abantu bagura inzoga bakazinywera mu ngo. Hoteli na restaurants ariko zinaha inzoga umuntu wagiye gufata amafunguro.

Abakunzi ba Mutzig bamaze iminsi bavuga ko yabuze ku isoko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .