Ni igikorwa cyabereye kuri BK Arena ku wa 2 Ukuboza 2022 aho ubuyobozi bwa Bralirwa bwamurikiraga abari batumiwe iki kinyobwa cya Heineken idasembuye.
Ababashije gusoma kuri iyi Heineken batashye banyuzwe n’icyanga cyayo, bahamya ko iki kinyobwa kizajya kibafasha kuyinywa igihe cyose cyane ko idasindisha.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru Bralirwa yasohoye ivuga ko bahisemo kwenga iki kinyobwa mu rwego rwo kurushaho guha amahitamo menshi abakiriya babo.
Bati “Ubu umukunzi wa Heineken isanzwe agize amahitamo yo kunywa isembuye cyangwa akaba yahitamo kunywa idasembuye bitewe n’icyo ashaka.”
Ku ikubitiro iyi Heineken ifunze mu mukebe wa 33 Cl izajya igura 1500Frw, ndetse kugeza ubu ikaba yamaze gushyirwa mu maguriro n’utubari dutandukanye mu gihugu.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!