Purifaaya zatanzwe na Bralirwa zishobora kuyungurura litiro 30 z’amazi yo kunywa. Zikoze ku buryo kuyungurura bikorwa hifashishijwe ibumba.
Abaturage bo mu Murenge wa Munyiginya bahawe amahugurwa y’uburyo bashobora gukoresha Purifaaya kugira ngo abarenga 1000 bagize imiryango yabo banywe amazi asukuye.
Inzego zitandukanye zahamije ko iki gikorwa ari igisubizo ku bantu bari bamaze igihe bafite ibibazo byo kubona amazi meza yo kunywa, kugira ubuzima buzira umuze kandi no kurengera ibidukikije.
Umuyobozi Mukuru wa Spouts of Water Rwanda, David Ngarambe, yagaragaje ko hakiri abantu bakoresha amazi yo kunywa bayakuye mu migezi no mu biyaga, ari yo mpamvu ibigo bifite intego zo guhindura ubuzima bw’abaturage nka Bralirwa bigira uruhare mu gukumira indwara zikomoka ku mwanda.
Ati “Inshingano yacu ntabwo igarukira gusa ku kugeza amazi meza ku baturage, harimo no guhindura imibereho yabo. Tunejejwe no gukorana n’ikigo duhuje intego nka Bralirwa gishyira ku isonga ibikorwa bifitiye akamaro abaturage kandi bigamije impinduka nziza.”
Umuyobozi Mukuru wa Bralirwa, Etienne Saada, yahamije ko intego y’uru ruganda ari uguhindura Isi nziza ari na yo mpamvu bakomeza kugira uruhare mu bikorwa bihindura ubuzima bw’abaturage.
Ati “Muri Bralirwa twiyemeje gukora ibikorwa bihindura ubuzima bw’abaturage dukorera mu buryo burambye. Imikoranire yacu na Spouts of Water Rwanda no gutanga Purifaaya ni intambwe ikomeye yo guharanira ko abantu bose bagerwaho n’amazi meza yo kunywa.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Radjab Mbonyumuvunyi yashimiye Bralirwa uruhare rwayo mu guharanira iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, ndetse asaba abaturage gufatanya no kunga ubumwe baharanira iterambere ry’akarere kabo.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa yahamije ko kugeza amazi meza ku Banyarwanda bose ari imwe mu nkingi zizafasha mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye.
Yashimiye Bralirwa kuba yaratekereje kuri iyi gahunda, anasaba abaturage kubungabunga ibikoresho bahawe.
Ati “Dufatanyije, twagira ubuzima bwiza n’ahazaza heza kuri bose.”
Ibyavuye mu Ibarura Rusange rya 2022 bigaragaza ko abo ingo 82% banywa amazi asukuye. Mu mijyi ingo 96% zinywa amazi meza mu gihe ingo 77% mu bice by’icyaro ari zo zinywa amazi asukuye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!