Ubu bukangurambaga bwiswe ‘Coca Cola’s Under the Crown Lottery’ bwatangiye ku wa 11 Ugushyingo bukazageza ku wa 20 Ukuboza 2024.
Umukiliya uzajya ugura ikinyobwa kidasembuye cyo mu icupa risubizwa, asabwa kuzajya areba umubare uri mu mufuniko w’iryo cupa.
Akibona uwo mubare asabwa gukanda *786# agakurikizaho amagambo yabonye muri wa mufuniko w’icupa ubundi agatsindira igihembo cy’amafaranga.
Akimara guhabwa icyo gihembo, umukiliya ahita ashyirwa mu banyamahirwe batsindira ibindi bihembo bitandukanye bitangwa buri cyumweru na buri kwezi.
Ubu bukangurambaga bugaragaza umuhate wa Bralirwa mu gushimira abakiliya bayo b’imena binyuze mu buryo bushimishije ndetse bubungura.
Utsinze amafaranga atsindiye ahita ashyirwa kuri konti ye ya Mobile Money cyangwa Airtel Money.
Mu bihembo bitangwa buri cyumweru na buri kwezi abakiliya bafite amahirwe yo gutsindira amafaranga menshi. Igihembo nyamukuru ni miliyoni 5 Frw zizahabwa abanyamahirwe batatu.
Mu rwego rwo kudabagiza abakiliya bayo b’imena, Bralirwa izahita yoherereza icyo gihembo uwatsinze kuri MTN MoMo cyangwa Airtel Money.
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Bralirwa Plc, Fleury Sekiyuku, yavuze ko “aya mahirwe ashimagira umuco wacu wo kunezeza n’abakiliya b’ibinyobwa bidasembuye no gukomeza gushyikirana nabo mu buryo bw’imikino.”
Yakomeje avuga ko “Twiyemeje gufata abakiliya bacu neza mu buryo buhebuje tunabahemba. Dushaka ko abakiliya bacu bishimira ibinyobwa tubaha ariko bakanabona ko ari ab’agaciro uko bwije n’uko bukeye.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!