Kuri uyu wa 26 Ugushyingo nibwo byatangajwe ko KCB Group iri muri gahunda yo kugura imigabane ingana na 62,06% muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda yari isanzwe ifitwe na Atlas Mara.
Umuyobozi wa Banki y’Abaturage, Maurice Toroitich yavuze ko bishimiye uku kwihuza na KCB, yizeza ko abakiliya bazungukiramo byinshi kandi bagakomeza kubona serivisi nziza nk’uko byari bisanzwe.
Yagize ati “Tunejejwe no kuba twageze kuri ubu bwumvikane na KCB ku bijyanye no kwihuza na KCB Rwanda. Aya masezerano ni amahirwe kuri Banki y’Abaturage yo kungukira mu kuba mu bagize Banki nini muri Afurika y’Iburasirazuba […] Ndashaka kwizeza abakiliya bacu ko umutekano w’ibikorwa byabo bijyanye na serivisi za banki na serivisi nziza mu rwego rwo hejuru bizakomeza kuba iby’igenzi muri ubu bwumvikane.”
Umuyobozi Mukuru wa KCB Group, Joshua Oigara, yatangaje ko iri gura riri muri gahunda za KCB zo kwagura ibikorwa byayo no kugira uruhare mu guteza imbere urwego rw’imari muri Afurika y’Iburasirazuba.
Uku kwegukana imigabane ya BPR Plc gutegereje kwemezwa n’inzego zirimo Banki Nkuru y’u Rwanda.
Mu gihe KCB izaba imaze kwegukana iyi migabane ya BPR mu Rwanda, izahita iba banki ya kabiri nini mu gihugu nyuma ya Banki ya Kigali. Biteganywa ko KCB izegukana imigabane ya Atlas Mara muri BPR Plc yishyuye mu mafaranga, nubwo ingano yayo itatangajwe.
Mu 2016 nibwo Atlas Mara Ltd yaguze 62% by’imigabane ya Banki y’Abaturage (BPR), havuka ikigo gishya cyahurije hamwe BPR n’ishami ry’ubucuruzi rya Banki Itsura Amajyambere, BRD, bibyara BPR Part of Atlas Mara.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!