BPR Plc yiyemeje kurushaho gutanga serivisi nziza nyuma yo kwegukana igihembo nyamukuru muri EXPO 2019

Yanditswe na Habimana James
Kuya 21 Kanama 2019 saa 06:54
Yasuwe :
0 0

Kuva tariki 22 Nyakanga kugeza tariki 11 Kanama 2019, abaturarwanda basuraga ubutitsa imurikagurisha mpuzamahanga ryitabiriwe n’abamurika barenga 500, aho hahujwe ibyiciro byose by’ababaye indashyikirwa mu kumurika, BPR Atlas Mara yegukanye igihembo nyamukuru.

Ubuyobozi bw’iyi banki bwatangaje ko kuba yarabonye iki gihembo, byatewe n’ibikorwa yegereje abakiliya bayo umunsi ku munsi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi Mukuru wa BPR Atlas Mara, Maurice K.Toroitich, yavuze ko bishimiye igikombe baheshejwe no gutanga serivisi zijyanye n’ibyo abakiliya bakeneye mu by’imari.

Ati "Nubwo twari dufite aho dukorera heza byo ntagushidikanya, ariko ni nk’uko n’abandi babigenje, icyo twabarushije ni ibyo dusanzwe dukora. Igikomeye kuba twarabonye iki gikombe ni ukubera ibyo dutanga nka banki, mu by’ukuri BPR Atlas Mara yakoze urugendo rukomeye ngo ibe igeze aho iri uyu munsi harimo gufasha abakiliya bacu, kubateza imbere no kureba ko bakomeza gukorana neza na banki binajyanye no kuvugurura imikorere kugirango ijyane n’ibyo abakiriya bacu bakeneye."

“Ikindi twagiye hariya ngo tugaragaze ibyo dukora, n’ubwo twahembwe nibyo twarabyishimiye ariko igikomeye ni uko ibyo twagaragaje muri iryo murika, ni ibigaragaza ibyo dukora hirya no hino mu mashami yacu kandi byose bigamije guhindura ubuzima bw’abakiriya bacu.”

Toroitich yavuze ko urugendo rwa BPR Atlas Mara rwabaye rurerure kandi rwabaye urw’impinduka, kuko mbere nta nyungu ikomeye iyi banki yabonaga ariko mu gihe gito imaze kugera kuri byinshi, binatuma ifasha abakiliya bayo bakora mu by’ubuhinzi, ubukerarugendo n’ibindi.

Ati “Mu minsi mike tugiye kuba dutangiye gukorera mu nyubako nshya, ni impinduka zikomeye kuko BPR Atlas Mara mu myaka 45 imaze ikorera mu Rwanda yageze ku bintu byinshi, kuri twe iki ni igihembo twakoreye mu myaka yose tumaze ariko igikomeye ni uko tubwira abakiriya bacu ko BPR Atlas Mara iri mu rugendo barimo rw’iterambere.”

“Nubwo twabonye iki gihembo ntabwo twicaye kuko tuzi ko urugendo rukomeza, tuzi ko inzira ari ndende, isoko risaba guhatana ndetse n’abakiliya bacu bakeneye byinshi, niyo mpamvu duhora dutekereza uko twakomeza gukora neza.”

Toroitich yavuze ko mu 2000 BPR Atlas Mara yari koperative kandi ibyo yatangaga byari bike nko kubitsa no kubikuza, ariko ubwo yabaga banki y’ubucuruzi yatangiye kuba banki ikomeye cyane mu Rwanda.

BPR ivuga ko mu minsi iri imbere izaba yimukiye mu nyubako nshya izatwara miliyoni 20 z’amadorali ya Amerika, izayifasha gukomeza gutanga serivizi nziza.

Kugeza ubu BPR Atlas Mara ikorera mu gihugu cyose aho ifite amashami 186. Mu mwaka ushize yabonye inyungu ingana na miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda. Kugeza ubu ifite abakiriya ibihumbi 500 mu gihugu ariko ibihumbi 300 nibo bakorana nayo umunsi ku munsi.

Abayobozi ba BPR bishimiye igikombe bahawe muri EXPO 2019
BPR ni yo yegukanye igihembo cy'indashyikirwa muri EXPO ya 2019
BPR yagaragaje ibikorwa byayo muri EXPO 2019
Umuyobozi Mukuru wa BPR Atlas Mara, Maurice Toroitich, yavuze ko urugendo rw'iyi banki rwabaye urw’impinduka
Umuyobozi Mukuru wa BPR Atlas Mara Maurice K.Toroitich, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri
Abantu batari bake basuye aho BPR Plc yatangiraga serivisi muri Expo 2019

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza