BPR Plc yatanze telefoni 1000 zizahabwa abatishoboye muri gahunda ya ’Connect Rwanda’

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 4 Nzeri 2020 saa 01:13
Yasuwe :
0 0

Banki y’Abaturage y’u Rwanda, BPR Plc, yesheje umuhigo wayo, itanga telefoni 1000 zigezweho (Smartphones), zizahabwa imiryango y’abanyarwanda batari bazifite, muri gahunda imaze kumenyerwa ya ‘Connect Rwanda’.

Ni gahunda yatangiye ku wa 20 Ukuboza umwaka ushize, itangizwa n’ikigo cy’itumanaho cya MTN Rwanda mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kubona telefoni zigezweho, zizabafasha kubona serivisi mu buryo bworoshye, dore ko inyinshi zisigaye ziboneka hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu ku cyicaro gikuru cya MTN Rwanda, i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi Mukuru wa BPR Plc, Maurice Toroitich, yavuze ko nka banki igera ku banyarwanda benshi kandi imaranye na bo igihe kinini, gahunda ya Connect Rwanda bayumvise buva, biyemeza gutanga izi telefoni mu rwego rwo kurushaho gufasha abanyarwanda gukoresha ikoranabuhanga.

Yavuze ko telefoni zizatangwa zizahindurira abanyarwanda ubuzima.

Ati “Guha abanyarwanda telefoni zigezweho ni ukubaha ubushobozi butari ubwo guhamagarana gusa, ahubwo bashobora no gukora ibindi byinshi nko kwishyura serivisi, guhererekanya amafaranga, kwizigamira n’ibindi, kandi byose birushaho koroshya ubuzima no kwihutisha iterambere”.

Kugeza mu Ukuboza umwaka ushize, Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo yavugaga ko nubwo hafi miliyoni 10 z’abanyarwanda bakoresha telefoni, miliyoni 1.6 ari bo gusa bakoresha telefoni zigezweho.

Iyi gahunda ya Connect Rwanda yitezweho kuzamura uwo mubare.

Toroitich yavuze ko nka BPR Plc, na bo bafite gahunda yo gushishikariza abanyarwanda gukoresha ikoranabuhanga, bityo ko batari burebere mu gihe abanyarwanda badafite ubushobozi bwo kwigurira telefoni zigezweho bakomeza kwirwanaho.

Ati “Twagombaga kugira icyo dukora tukinjira mu bikorwa nk’ibi, tugafasha abanyarwanda [badafite amikoro] kugera kuri iri terambere vuba”.

Yaboneyeho gushimira ubuyobozi bw’igihugu, avuga ko ibi byose bishoboka kuko igihugu gifite abayobozi bafite intego kandi barajwe ishinga n’iterambere.

Izi telefoni zihabwa imiryango iri mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri, umuryango ugahabwa telefoni igezweho nyuma yo kwiga uko ikoreshwa ndetse no gushyirwamo porogaramu zifasha kubona serivisi z’ibanze zijyanye n’ubuhinzi, ubuzima, serivisi z’amabanki n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Ng’ambi Mitwa, yashimye BPR Plc kuri iki gikorwa bakoze, avuga ko nk’abikorera bafite inshingano zo gufasha umuryango nyarwanda gutera imbere.

Yavuze ko kuva batangiza iki gikorwa, cyagize impinduka zifatika mu guhindura ubuzima bw’abaturage, ashimangira ko nyuma yo kudindizwa n’ingaruka za Coronavirus, ubu iyi gahunda igiye kongera gusubukurwa kugira ngo ibyiyemejwe bizashyirwe mu bikorwa.

Toroitich yavuze ko bitarangiriye aha, kuko banki ayoboye izakomeza gufasha abakiliya bayo kwiteza imbere, ibizatuma banarushaho kwibonera ibikoresho bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi, birimo na telefoni zigezweho.

Gahunda ya ‘Connect Rwanda’ yatangijwe n’ikigo MTN Rwanda umwaka ushize, igamije gukusanya inkunga ya telefoni zigezweho zizahabwa abanyarwanda badafite ubushobozi bwo kuzigondera, bityo bakarushaho kuzifashisha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ni igikorwa cyatangiriye ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, gifite hashtag ya #connectRwandachallenge.

Kugeza ubu telefoni 11 733 zimaze gutangwa, Ng’ambi akavuga ko mu igenzura bakorana n’abandi bafatanyabikorwa muri iyi gahunda, basanze “ibirenga 90% bya telefoni zatanzwe zigikoreshwa magingo aya”, ibintu avuga ko “byerekana ubushake bw’abanyarwanda bwo gukoresha ikoranabuhanga”.

Abayobozi Bakuru, Maurice Toroitich wa BPR Plc(ibumoso) na Mitwa Ng'ambi wa MTN Rwanda (iburyo), bari bayoboye uyu muhango
BPR Plc yashyikirije MTN Rwanda yatanze telefoni 1000 muri gahunda ya Connect Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa BPR Plc, yavuze ko baharanira inyungu z'abanyarwanda muri rusange
Abakozi ba BPR Plc bari bayihagarariye muri iki gikorwa
BPR Plc yatanze telefoni 1000

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .