00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BPR Bank Rwanda yibutse abahoze ari abakozi bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 12 April 2025 saa 07:42
Yasuwe :

BPR Bank Rwanda yifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abari abakozi bayo 33.

Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni bazira uko bavutse mu gihe cy’iminsi 100. Muri abo harimo abakoraga mu nzego zitandukanye babarizwagamo n’abari abakozi ba BPR Bank Rwanda.

Ku wa Gatanu, tariki ya 11 Mata 2025, ku cyicaro gikuru cya BPR Bank Rwanda giherereye mu Mujyi wa Kigali habereye igikorwa cyo kwibuka abahoze ari abakozi b’iyi banki 33 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’ubuyobozi ndetse n’abakozi b’iyi banki, imiryango y’abayikoreraga bazize Jenoside yakorewe Abatutsi n’abandi bantu batandukanye.

Abitabiriye babanje gushyira indabo ku kimenyetso cy’urwibutso, ahanditse amazina y’abakoreraga BPR Bank Rwanda, hakurikiraho gucana urumuri rw’icyizere, mbere yo kumva ubuhamya bw’abagize imiryango y’abahoze bakorera iyi banki bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda, Mutesi Patience, yagaragarije abitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka ko abahoze bakorera iyi banki uyu ari umwanya mwiza wo guhamya ko ubuzima bwabo bwari bufite agaciro ndetse ari na bwo buryo bwo “kongera kwigira ku ndangagaciro zabaranze mu gihe tubibuka.”

Ati “Uyu mugoroba twawushyizeho kugira ngo tugire umwanya wo kubibuka by’umwihariko kumenya abo ari bo n’indangagaciro badusigiye ndetse akaba ari n’umwanya mwiza wo guhamya ko ubuzima bwabo bwari bufite agaciro kuri twe.”

Yakomeje avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iyi banki yagerageje gukomeza gufasha ndetse no kubana n’imiryango yabo, ashimangira ko ari inshingano zayo.

Ati “Mu bihe bitandukanye twakomeje kubana n’imiryango yabo kandi tukaba twumva ko ari nk’inshingano zacu zikomeye kubaba hafi kuko ari bamwe mu bagize umuryango wa BPR Bank.”

Ubuyobozi bwa BPR Bank Rwanda kandi bwagaragaje ko abenshi bwabishyuriye amashuri, abandi bahabwa akazi mu gihe urugendo rugikomeje.

Ati “Uyu mwaka BPR yabonye ko ari ingenzi gushyira imbere imibereho myiza y’abasigaye, cyane abakomeje kwibasirwa n’ingaruka z’amateka mabi, ni yo mpamvu twatanze inkunga mu bufatanye bwa ‘Your wellbeing center’, muri gahunda igamije kubafasha gukira ibikomere no kongera kwiyubaka.”

Mutesi yasobanuye ko iyi gahunda ijyanye n’imbaraga Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira mu kwimakaza ubuzima bwo mu mutwe no gukomeza urugendo rwo gukira ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’ababakomokaho.

Yasoje asaba abarokotse Jenoside kudaheranwa n’agahinda ndetse no kwigirira icyizere.

Ati “Icyo nababwira ni ukudaheranwa n’agahinda, bagire icyizere kuko ejo ari heza, cyane ko bafite Leta ibitayeho ndetse twebwe nka BPR by’umwihariko tubitayeho kubera ko dufite inshingano zo gukomezanya na bo muri uru rugendo.”

Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda, Mutesi Patience, yagaragaje ko kwita ku miryango y'abahoze ari abakozi bayo bishwe muri jenoside ari inshingano zayo
Abakozi ba BPR Bank bibutse bagenzi babo bakorera muri iyi banki bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Abahoze ari abakozi ba BPR Bank 33 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abakozi ba BPR Bank Rwanda bunamiye inzirakarengane zazize jenoside yakorewe Abatutsi
Abakozi ba BPR Bank Rwanda bashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside ruri ku cyicaro cy’iyi banki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .