Ni ibihembo byatanzwe ku mugoroba wo ku wa 04 Ukuboza 2024 mu birori byabereye muri Peninsula Hotel, iherereye i Londres mu Bwongereza
Iyi banki iri mu za mbere zikomeye mu Rwanda, yashimiwe umuhati wayo wo guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda, binyuze mu mishinga yayo itandukanye nko guteza imbere ibigo bito n’ibiciriritse, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, imishinga itandukanye igamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage n’ibindi.
Mu 2024 iyi banki yakoze imirimo y’indashyikirwa cyane cyane ku mishinga y’ishoramari igamije guteza imbere ibigo bito n’ibiciriritse.
Muri uyu mwaka BPR Bank Rwanda Plc yafatanyije na Guverinoma ya Denmark n’Ikigo Mpuzamahanga cya Banki y’Isi Gishinzwe Guteza Imbere Abikorera (IFC), mu masezerano ya miliyari 62 Frw agamije kuzamura ubushobozi bw’ibigo bito n’ibiciriritse na gahunda yo guhanga imirimo.
Iyi banki kandi yashyizeho imishinga itanga ibisubizo bishingiye ku dushya mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, nko gutera inkunga imishinga iri muri urwo rwego, kunganira ubuhinzi bugezweho, kubakira urubyiruko ubushobozi mu buryo bw’amikoro n’ubumenyi n’ibindi.
Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi wanakiriye icyo gihembo, yagaragaje ko bishimiye igihembo kibagaragaza nka banki ya mbere mu Rwanda mu 2024, avuga ko gishimangira umuhati w’abakozi b’iyo banki, icyizere bagirirwa n’abakiliya, ndetse n’ubufatanye bubatse mu myaka ishize.
Ati “BPR Bank Rwanda ikomeje gahunda yayo yo kwimakaza iterambere ridaheza ndetse rirambye, hashyigikirwa ibigo bito n’ibiciriritse mu buryo bwose, ibintu bizanakomeza no mu bihe biri imbere hagamijwe gukemura ibibazo abaturage bahura na byo.”
Mutesi yavuze ko BPR Bank Rwanda iri gukora cyane kugira ngo ifate umwanya w’imbere mu bijyanye no gutanga serivisi z’imari hifashishijwe ikoranabuhanga, zikagukira no mu bice by’ibyaro kugira ngo himakazwe ubukungu butagira uwo buheza.
Yatangaje ko banki ayoboye iri gukora ku bijyanye no gukuba kabiri ishoramari bashyira mu mishinga yo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe, kugira ngo bafatanye muri gahunda igihugu cyihaye cyo kubaka ubukungu butangiza.
BPR Bank Rwanda Plc ni imwe muri banki z’ubukombe mu Rwanda aho ifite abakiliya barenga ibihumbi 500, ikaba ifite serivisi zimwe za banki zitangitwa mu mashami asaga 88 yo mu Rwanda, hakaba n’izindi ziboneka hifashishijwe ikoranabuhanga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!