Bosenibamwe yasezeweho bwa nyuma, ashimirwa ubwitange bwamurangaga (Amafoto)

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 27 Gicurasi 2020 saa 04:55
Yasuwe :
0 0

Bosenibamwe Aimé wayoboraga Ikigo Gishinzwe Igororamuco yasezeweho mu cyubahiro, hagaragazwa cyane umurava, ubunyangamugayo no gukunda igihugu byamurangaga.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatatu, utangirira mu rugo rwe mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ubimburirwa n’amasengesho yo kumusabira n’ubuhamya bwatanzwe n’abantu batandukanye, mbere yo gushyingurwa mu irimbi rya Rusororo.

Witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta n’abikorera. Uwavuze mu izina ry’umuryango mugari wa Bosenibamwe, yavuze ko mu buzima bwose yamubonyemo impano yo gukora cyane, binatuma akundwa na benshi.

Ati "Bwa mbere duhura mu 1998 twari mu mwuga w’uburezi […] mu gihe abandi barimu bangaga kujya gufasha abanyeshuri amasomo y’ubumenyingiro bitwaje ko bafite za diplôme za A0, kuko twigisha ubuhinzi n’ubworozi […] we yaraje agaragaza itandukaniro dutangira kubona umusaruro mwinshi cyane."

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, François Ngarambe, yavuze ko mu mirimo yose nyakwigendera yahawe, yayikoze nk’uko yabisabwaga.

Ati "Imirimo yose yashinzwe yayikoranye ubushake, ubwitange n’umwete. Mu bikorwa byihariye by’Umuryango FPR-Inkotanyi, yahawe inshingano zitandukanye ahantu hatandukanye; abanyamuryango n’abaturage muri rusange bazamwibukira kuri byinshi bafatanyaga kandi byabateje imbere."

Bosenibamwe yari umwe mu bagize komisiyo ishinzwe imibereho myiza mu Muryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’igihugu, aho ubuyobozi bw’uyu muryango bumushimira inama z’ingirakamaro yatangaga muri byose.

Ngarambe yavuze ko Bosenibamwe yabaye intumwa nziza, yizerwa kandi ngo abasigiye umurage mwiza.

Bosenibamwe Aimé yavukiye mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu, tariki ya 27 Ugushyingo 1968. Amashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza yabyigiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu buhinzi, yakuye muri Kaminuza ya Kisangani.

Mu 1996 yabaye mwarimu mu kigo cy’Ishuri cya EAV Gisovu. Hagati ya 1999 na 2000 yakomereje akazi ko kwigisha muri EAV Gitwe. Kuva mu 2000 kugera mu 2002 Bosenibamwe yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukira, aho yavuye yerekeza muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ahamara imyaka itatu.

Hagati ya 2005 na 2006 yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyari Intara ya Kibungo, aho yavuye ajya kuba Umuyobozi Ushinzwe Igenamigambi mu Karere ka Nyagatare, kuva ku itariki ya 1 Werurwe 2006.

Hagati ya 2006 na 2009 yayoboye Akarere ka Burera, nyuma agirwa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru asimbuye Boniface Rucagu kuva muri Werurwe 2009 kugera mu 2016.

Kuva mu 2017 yari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco, ari na wo mwanya wa nyuma asozerejeho ubuzima bwe ku myaka 52.

Bosenibamwe Aimé asize umuryango w’umugore n’abana batanu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Umuco n'Urubyiruko, Bamporiki Edouard
Umuyobozi wa komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge, Fidèle Ndayisaba, asezera bwa nyuma nyakwigendera
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, François Ngarambe, yavuze ko mu mirimo yose nyakwigendera yahawe yayikoze nk’uko yabisabwaga
Uwari Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Gatabazi JMV, na we yari mu basezeye bwa nyuma Bosenibamwe
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, François Ngarambe, asezera kuri nyakwigendera
Kakuze Gloriose Sifa, umufasha wa Bosenibamwe Aimé yasezeye ku mutware we mu marira menshi
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard, asezera bwa nyuma Bosenibamwe Aimé
Umuryango wa Bosenibamwe wamuherekeje mu cyubahiro
Abana ba Bosenibamwe basigaranye agahinda ko kubura umubyeyi wabo
Gatabazi Jean Marie Vianney wahoze ari Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, yaherekeje Bosenibamwe wabanje muri uwo mwanya
Senateri Mureshyankwano Marie Rose yari mu bitabiriye umuhango wo gusezera bwa nyuma Bosenibamwe
Visi Perezida wa Sena y'u Rwanda, Alvéra Mukabaramba, na we yasezeye bwa nyuma Bosenibamwe
Umuyobozi wa RBA, Arthur Asiimwe, ari mu basezeye bwa nyuma nyakwigendera
Umuryango usizwe na Bosenibamwe ugizwe n'abana batanu n'umubyeyi wa bo
Musenyeri wa Diyoseze ya Ruhengeri, Mgr Vicent harolimana, na we yari mu baherekeje bwa nyuma Bosenibamwe
Rwiyemezamirimo Sina Gérard yari mu bitabiriye umuhango wo gusezera bwa nyuma Bosenibamwe
Uwase Alice, imfura ya Bosenibamwe Aimé, yavuze ko se yabitayeho neza mu bihe byose babanye kandi ko abasigiye urugero rwiza
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Mufulukye Fred, ni umwe mu baherekeje Bosenibamwe
Abaherekeje Bosenibamwe bari bicaye mu buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda Coronavirus
Umuyobozi Mukuru wa RBA, Arthur Asiimwe, asoma amwe mu mateka ya Bosenibamwe
Abana ba Bosenibamwe bamuherekeje bwa nyuma
Ababyeyi basigaranye agahinda
Umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu Ngishwanama rw'Inararibonye, Tito Rutaremara, yari mu basezeye bwa nyuma nyakwigendera
Abo basenganaga bamuherekeje n'isengesho
Bosenibamwe Aimé wayoboraga Ikigo Gishinzwe Igororamuco yasezeweho mu cyubahiro, hagaragazwa cyane umurava, ubunyangamugayo no gukunda igihugu byamurangaga
Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Ngarambe François
Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, Musenyeri Vincent Harolimana, aha icyubahiro Bosenibamwe
Guverineri w'Intara y'Uburasirazuba, Mufulukye Fred, yasezeye bwa nyuma Bosenibamwe

Amafoto: Gift Munyarugerero


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .