Bosenibamwe wayoboraga Ikigo Gishinzwe Igororamuco yitabye Imana

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 23 Gicurasi 2020 saa 01:09
Yasuwe :
0 0

Bosenibamwe Aimé wayoboraga Ikigo Gishinzwe Igororamuco, yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu azize uburwayi.

Muri Nyakanga 2017 nibwo Bosenibamwe Aimé wabaye Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco (NRS), gihuriza hamwe ibigo byakira abantu bakunze kugira imyitwarire ibangamiye ituze n’umudendezo w’abandi.

Ubuyobozi bwa NRS bwatangaje ko bwababajwe n’urupfu rw’uwari umuyobozi mukuru w’iki kigo.

Mu butumwa bwanyujijwe muri Twitter, iki kigo cyakomeje kiti "Abakozi, Inshuti n’umuryango dufatanye muri ibi bihe bikomeye. Imana imuhe iruhuko ridashira."

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu iki kigo kibarizwamo, yatangaje ko ibabajwe no kumenyesha urupfu rwa Bosenibamwe Aimé wari Umuyobozi Mukuru wa NRS.

Yakomeje iti "Twihanganishije umuryango we. Imana imuhe iruhuko ridashira."

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko ababajwe bikomeye no kuba abuze umuvandimwe, inshuti, umujyanama n’icyitegererezo bari bamaranye imyaka irenga 15.

Ati "Ugiye kare, Imana ikwakire mu bayo, uruhukire mu mahoro, tuzahora tukwibukira ku bikorwa byawe."

Muri Werurwe 2009 nibwo Bosenibamwe yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru asimbuye Boniface Rucagu, ni umwanya yavuyeho mu Ukwakira 2016, asimburwa na Musabyimana Claude wari Meya w’Akarere ka Musanze.

Bosenibamwe yavukiye ku Gisenyi mu Murenge wa Kanama, yitabye Imana afite imyaka 50.

Mbere yo kuba Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe yabaye Umuyobozi w’Akarere ka Burera mu gihe cy’imyaka itatu. Mbere yaho yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyari Intara ya Kibungo.

Bosenibamwe avuga byinshi ku buzima bwe

Bosenibamwe yitabye Imana azize uburwayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .